Mbere yo gukina na APR FC, Murera yanganyije na Al-Hilal SC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa Munani wa Shampiyona y’u Rwanda [BK Pro League] wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Uyu mukino watangiye Saa Kumi n’Ebyiri n’igice z’umugoroba zo kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2026. Haringingo utoza Rayon Sports, yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 yaherukaga kwifashisha ubwo yatsindaga Marine FC ibitego 2-1, akuramo Muhoza Daniel wari wasimbuwe na Moïse Sandja Bulaya.
Izi mpinduka za Mbaya, zatumye akinisha abataha izamu babiri, Junior Kameni na Sandja mu gihe Djiguiba na Tatou bacaga ku mpande zisatira, Muderi, Mokono, Djiguiba na Elie Tatou, bakinaga hagati mu kibuga.
Ku ruhande rwa Al-Hilal SC, bari bazanye Adama Coulibaly muri 11, nyuma y’igihe afite imvune yatumye amara igihe adakinira iyi kipe.
Ni umukino watangiye wihuta ku ruhande rw’abanya-Sudani, ndetse ku munota wa iyi kipe yari ifunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mohamed Abdelrhman Yousif Yagub ku mupira yahawe uturutse hagati mu kibuga.
Nyuma yo kubona igitego hakiri kare, Al-Hilal SC yahise itangira kwiharira umupira biciye kuri Ahmed Salem wihutishaga imipira igana imbere ndetse yateje ibibazo uruhande rw’ibumoso rwa Rayon Sports rwakinagaho Ganijuru Elie.
Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye abanya-Sudani bayoboye n’igitego 1-0. Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yagarutse ifite inyota yo kwishyura ndetse yiharira umupira cyane.
Murera yakomeje gusunika bituma Al-Hilal SC isubira inyuma gucunga igitego yari yatsinzwe n’ubwo yanyuzagamo igasatira ibicishije ku barimo Coulibaly.
Ku munota wa 50, amakipe yombi yakoze impinduka, Murera ikuramo Sandjo Bulaya wasimbuwe na Muhoza Daniel mu gihe abanya-Sudani bakuyemo Coulibaly wasimbuwe na Samura nawe ukina imbere ku ruhande yihutisha umupira.
Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yagize ibyago ku munota wa 52 ubwo myugariro wayo, Mohamed Quattara yagiraga imvune yatumye asimburwa na Didier ukina mu mutima w’ubwugarizi.
Muri iyi minota, Rayon Sports yasunitse cyane ishaka igitego cyo kwishyura ndetse ibonamo za koruneri nyinshi n’ubwo zitabyaye umusaruro mwiza.
Haringingo yongeye gukora impinduka ku munota wa 60 ubwo yakuragamo Issa Djiguiba wasimbuwe na Nkundimana Fabio wasabwaga kongera imbaraga hagati mu kibuga.
Mu gukomeza gusatira cyane kwa Rayon Sports, ku munota wa 79, Iradukunda Elie Tatou yarekuye ishoti rikomeye ariko rikurwamo n’umunyezamu wa Al-Hilal SC, Soufiane Farid.
Ntabwo byarangiriye aho gusa kuko Murera yabonaga ko kwishyura igitego bishoboka ndetse iza kukibona cyatsinzwe na Muhoza Daniel nyuma y’umupira yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina rw’iyi kipe yo muri Sudani, ku munota wa 89.
Iminota 90 yarangiye amakipe agabanye amanota ku gitego 1-1, bituma Rayon Sports ifata umwanya wa munani n’amanota umunani mu gihe Al Hilal SC ifata uwa 11 n’amanota arindwi nyuma y’umukino w’Umunsi wa Munani wa BK Pro League.
Indi mikino yabaye:
- Etincelles FC 0-1 Kiyovu Sports
- Bugesera FC 2-1 Amagaju FC
- Étoile de l’Est FC 2-0 Musanze FC
- Gorilla FC 0-1 Gicumbi FC
- Kigali FC 0-0 Mukura VS
- APR FC 1-1 Gasogi United




UMUSEKE.RW

