Urukiko rwategetse Béatrice Munyenyezi gufungwa burundu

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza, rwategetse ko icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Huye giha igifungo cya burundu Béatrice Munyenyezi kigumishwaho.

Icyemezo cy’urukiko mu bujurire cyatangajwe ku wa 30 Nzeri 2026 gitegeka ko ibyaha bitanu aregwa byo kwica nk’icyaha cya Jenoside, icyaha cyo gutegura Jenoside, gushishikariza Interahamwe gukora Jenoside, ubufatanyacyaha ku cyaha cya Jenoside n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gusambanya abagore n’abakobwa ku gahato byose bihama Béatrice Munyenyezi.

Ku wa 12 Mata 2024 nibwo Munyenyezi Béatrice yatangiye kuburana ubujurire.

Munyenyezi n’abunganizi be mu mategeko aribo Me Bruce Bikotwa na Me Felecien Gashema baburanye bahakana ibyaha aregwa bakavuga ko yari atwite inda y’impanga y’imvutsi anafite umwana muto ku buryo nta mbaraga zo gukora ibyaha yari kubona.

Bavuze ko icyo Munyenyezi azira ari umuryango yashatsemo wakoze Jenoside basaba ko Munyenyezi yagirwa umwere gusa ibyo Ubushinjacyaha bubyamaganira kure, buvuga ko sebukwe, Maurice Ntahobari, na baramukazi be batakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bugasaba ko igihano cy’igifungo cya burundu Munyenyezi yakatiwe cyagumaho.

By’umwihariko urukiko rwemeje ko Munyenyezi Béatrice yishe umubikira, ndetse Munyenyezi yategetse interahamwe gusambanya abagore n’abakobwa ku gahato.

Icyemezo cy’urukiko mu bujurire kivuga ko ubujurire bwa Munyenyezi Béatrice nta shingiro bufite, rwemeje ko ibyaha Munyenyezi Béatrice yaregwaga bimuhama, rwemeza ko icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Huye cyafatiwe Munyenyezi Béatrice kidahindutse.

Munyenyezi Béatrice n’abunganizi be ntibatangaje niba bazajurira cyangwa batazajurira gusa bafite uburenganzira bwo kujurira mu rukiko rw’ubujurire i Kigali.

Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda ku wa 16 Mata 2021 amaze kwirukanwa na Amerika.

UMUSEKE.RW

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *