Irushanwa ‘Pre-Season Agaciro Tournament 2026’ rigeze muri 1/2

Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo irushanwa ‘Pre-Season Agaciro Tournament 2026’ rirangire, amakipe ane yageze muri 1/2 cyaryo, yamaze kumenyekana.

Imikino isoza 1/4, yabaye kuwa 28 Nyakanga 2026 ku kibuga cyo kuri Tapis Rouge i Nyamirambo.

Friendly FC iri mu zikunzwe muri iri rushanwa, yakatishije iyi time nyuma yo kunyagira Tubigumemo FC ibitego 4-1.

Yasanze West-End Sports Agency bazahura, Soaring Eagle na Avengers FC bizakina.

Imikino ya 1/2 muri iri rushanwa, izaba ejo ku wa 30 Nyakanga 2026. Avengers na Soaring Eagle zizakina Saa Saba z’amanywa mu gihe Friendly FC na West-End Sports Agency zizakina Saa Cyenda z’amanywa.

Irushanwa rya ‘Pre-Season Agaciro Tournament’, rizwiho gufasha abakinnyi n’abatoza kubona akazi.

Friendly FC yakatishije itike ya 1/2
Salim Saleh yatsindiye ikipe ye igitego cya kabiri
Saleh ubwo yishimiraga igitego
Oleko uvukana na Omborenga na Abouba Sibomana, ari muri Friendly FC
Ubwo Tubigumemo FC yatsindwaga igitego cya mbere
Ibyishimo by’igitego
Friendly FC iri mu byishimo byo kugera muri 1/2
Ni ikipe ihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe
Omar wa Gorilla FC, ari mu bafashije Friendly FC
Umwongereza, Willy ni we watanze igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umukino

UMUSEKE.RW

Share This Article