U Burundi bwavuze ko bushobora gufatira Kenya ingamba zikakaye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana, yaburiye Leta ya Kenya ko mu gihe Abarundi batuye muri icyo gihugu bakomeza guhohoterwa, igihugu cye kizafatira Kenya ingamba zikomeye.

Bizimana yavuze ibi mu gihe muri Kenya hakomeje ibikorwa byo guhohotera abanyamahanga, cyane cyane Abarundi bakora ubucuruzi buciriritse muri icyo gihugu.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, yavuze ko Abanyakenya baba mu Burundi babayeho mu mahoro, asaba Leta ya Kenya kurinda ubuzima n’umutekano by’Abarundi baba muri icyo gihugu.

Ni nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize, Bizimana yagiranye inama y’igitaraganya n’abahagarariye ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba mu Burundi, barimo na Ambasaderi wa Kenya.

Yavuze ko yasabye Ambasaderi wa Kenya gushyikiriza Leta ye impungenge z’u Burundi no gukora ibishoboka byose kugira ngo Abarundi ntibongere guhohoterwa.

Bizimana yaciye amarenga ko bari gukurikirana iki kibazo akantu ku kandi, kandi ko batazatinya gufata ingamba zikakaye mu gihe Abarundi bakomeza guhohoterwa.

Yanenze ko abasivili bemererwa gukora imirimo isanzwe ishinzwe Polisi ya Kenya, avuga ko ibyo bishobora guteza ibikorwa by’ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga.

Ati: “Kureka abasivili b’Abanyakenya bagakora imirimo isanzwe ishinzwe Polisi bituma umuntu atekereza ko ari Leta yananiwe, kuko biha urwaho ibikorwa by’urugomo, gusahura n’urwango rushingiye ku ivangura rikorerwa abanyamahanga.”

Bizimana yavuze ko abantu badakwiriye gukinira ku buzima bw’abandi bitwaje politiki y’urwango.

Ati: “Politiki mbi ni yo yonyine iri kudutandukanya. Nimureke twishyire hamwe turwanye politiki y’urwango, ku bw’amahoro n’iterambere bya Afurika y’Iburasirazuba.”

Leta ya Kenya yasobanuye ko abanyamahanga bafite ibyangombwa bibemerera gukora no gucuruza muri icyo gihugu bakomeza ibikorwa byabo nta nkomyi.

Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya, Korir Sing’Oei, yavuze ko amagambo ya Perezida William Ruto ku banyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse yumviswe nabi.

Sing’Oei yavuze ko abacuruzi n’abakozi b’abanyamahanga, baba abakora ibikorwa binini cyangwa ibito, barengerwa n’amategeko igihe bafite ibyangombwa bibemerera gukora no gucuruza.

Yavuze kandi ko Abarundi, abaturuka mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’abandi Banyafurika bemerewe kuba no gukorera muri Kenya, igihe cyose bubahiriza amategeko y’icyo gihugu.

Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, Perezida William Ruto, yategetse ko abacuruzi baciriritse n’abazunguzayi b’abanyamahanga batazongera gukorera muri Kenya guhera ku wa 7 Nzeri 2026.

Ambasade y’u Burundi muri Kenya yamenyesheje Abarundi bose bifuza gutaha mu gihugu cyabo ko yateguye uburyo bwo kubaha ku buntu urupapuro rubaha uburenganzira bwo kujya i Burundi (laissez-passer), guhera kuri uyu wa Mbere.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article