AMAJYEPFO: Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène avuga ko mu Ntara y’Amajyepfo hakiri ibisigisigi by’Ingengabitekerezo ya PARMEHUTU (Ishyaka ryaharaniraga ukwishyira ukizana kw’Abahutu), asaba inzego zitandukanye guhagurukira iki kibazo kugira ngo gicike burundu.
Dr Bizimana Jean Damascène yabivuze mu nama y’ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa yahuje Inzego zitandukanye ziri muri Unity Club Intwararumuri yabereye mu Karere ka Ruhango.
Iyi nama yahuje Inzego zitandukanye zirimo abayobozi bakomoka mu Karere ka Kamonyi, Muhanga, na Ruhango.
Mu ijambo rye Dr Bizimana yagarutse ku mateka yaranze icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama ku butegetsi bwa Perezida Kayibanda Gregoire, ndetse na mugenzi we Habyarimana Juvénal, ko icyita rusange bari bahuriyeho ari amacakubiri n’irondakoko.
Uyu Muyobozi yanyuzagamo akaririmba yibutsa abari mu nama indirimbo za PARMEHUTU avuga ko zibiba urwango mu Banyarwanda.
Dr Bizimana avuga ko i Gitarama bahitaga isoko ya Demokarasi bashyira imbere PARMEHUTU, kwanga Umututsi babishyira mu ndirimbo, mu ndangamuntu kugeza ubwo batangiye kwica Abatutsi.
Ati: “Twaje hano ngo dusuzume ibyo bibazo bya bamwe bagifite ibisigisigi bya PARMEHUTU, maze dufate ingamba zo kubirandura.”
Dr Bizimana yabwiye abari mu nama ko Inzego zidahagurukiye iki kibazo, Igihugu cyakongera kwisanga mu icuraburindi.
Yongeyeho ati: “Iyo hatajya kubaho icyitwa Manifesito yiswe iy’Abahutu, nta kibazo u Rwanda ruba rufite kugeza ubu.”
Minisitiri Bizimana avuga ko u Rwanda rwagize ibyago byo gutegekwa n’abantu bumva ko bahagarariye ubwoko bumwe bw’Abahutu gusa, bakirengagiza ko bagombye guhagararira Abanyarwanda bose muri rusange.
Dr Bizimana yongeraho ko n’abitwaga Abahutu icyo gihe, Perezida Habyarimana Juvénal amaze guhirika Kayibanda yishe abanyapolitiki barenga 70 bakomoka muri iyi Perefegitura ya Gitarama (icyo gihe) ariko abo yiciye abantu batazi n’aho bashyinguye.
Akavuga ko hari abakirangwaho n’ingengabitekerezo ya PARMEHUTU kugeza n’ubu kuko bakomeje kuyikwirakwiza mu mahanga bangisha benewabo Umututsi.
Yavuze ko abitandukanije na bo ari mbarwa.
Nzabonimana Charles wo mu Murenge wa Mbuye, avuga ko ingengabitekerezo ya PARMEHUTU yamugizeho ingaruka zikomeye kuko usibye Abatutsi biciwe iwabo, ababyeyi be n’abavandimwe bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 we na mushiki we umwe barokorwa n’Inkotanyi.
Ati: “Jye nabonye abo bicisha impiri, icyo gihe nari mfite imyaka 12 y’amavuko.”
Minisitiri Dr Bizimana yasabye Inzego zitabiriye inama kugeza ubu butumwa hirya no hino mu baturage, kandi bakajya bavuga mu mazina uko PARMEHUTU yigishijwe ikaba igifite ibisigisigi byayo n’uyu munsi.


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE RW/Ruhango

