Ruhango: Imbwa zariye ihene 10 z’abaturage

Mu Karere ka Ruhango, imbwa zari kumwe n’abantu bari bagiye guhiga zariye ihene 10 z’abaturage, eshanu muri zo zirapfa, mu gihe izindi eshanu zakomeretse bikomeye.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabungo, mu Kagari ka Cyanza, Umurenge wa Mbuye, mu gitondo cyo ku wa 5 Nzeri 2026.

Nemeyabahizi Emmanuel, umwe mu baturage bafite ihene zariwe n’izo mbwa, yavuze ko bari baziziritse ku gasozi, nyuma bahamagarwa babwirwa ko imbwa zaziriye.

Avuga ko bihutiye kujya kureba ibyabaye, basanga ihene eshanu, harimo n’izendaga kubyara, zamaze gupfa, mu gihe izindi zakomeretse bikomeye.

Yagize ati: “Ni abantu barimo guhiga, imbwa zabo zariye ihene 10. Ubu tuvuye yo, eshanu zamaze gupfa, mu gihe izindi ziri gusambagurika. Ni abantu tuzi kuko basanzwe bakora ibikorwa by’ubuhigi kuri uyu musozi.”

Akomeza avuga ko abaturage babonye izo mbwa zirya amatungo bahise batabaza, maze abahigi bari kumwe na zo na bo bahita bazitwara.

Izi mbwa zariye ihene 10 z’imiryango ine, bitera abaturage igihombo gikomeye, kuko mu zapfuye harimo izahakaga n’izari zigeze igihe cyo kwima.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kabungo, Nzaramba Slyvan yemeje ko izo mbwa ari iza Nteziyaremye Désiré, utuye mu Mudugudu wa Kivumu, mu Kagari ka Cyanza, kandi ko zisanzwe zikoreshwa mu bikorwa by’ubuhigi.

Yagize ati: “Ni imbwa zavuye mu Kagari kamwe ziza mu Mudugudu wacu, ziryamo amatungo y’abaturage. Ni imbwa nyirazo, Désiré, asanzwe akoresha ahiga. Ariko kuri iyi nshuro, ubwo twageraga iwe, batubwiye ko hari abana bazijyanye kuzihigisha mu gitondo kandi ko batarazigarura.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya ibyabaye, amakuru yahise agezwa ku bayobozi, barimo n’Umuyobozi w’Umurenge wa Mbuye w’umusigire, mu gihe abaturage bategereje ko hakorwa iperereza kandi hagafatwa izindi ngamba zikwiye.

Mujawayezu Denyse, uri mu nshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye mu gihe usanzwe ayobora uyu murenge ari mu kiruhuko, yabwiye umunyamakuru ko icyo kibazo atari akizi, ariko ko agiye kugikurikirana no gushaka amakuru arambuye.

Izo mbwa zariye ihene ni izo mu Kagari ka Kizibere, mu gihe ihene zariwe na zo zari iz’abaturage bo mu Mudugudu wa Kabungo, Akagari ka Cyanza, mu Murenge wa Mbuye.

Abatunze imbwa bibutswa kenshi ko bagomba kuzirinda kurenga aho zigomba kuba ziri (mu ngo n’ahandi) mu rwego rwo kwirinda ko zajya ku gasozi zikaba zarya abantu n’amatungo.

Inzego zitandukanye zibabwira kandi ko imbwa igomba kwambikwa umushumi ufungirwaho umudari ufite inomero; kandi ko umuntu wese uyitunze agomba kuyikingiza indwara y’ibisazi rimwe buri mwaka.

 

Eric Habimana

UMUSEKE.RW / Ruhango

Share This Article
1 Comment
  • IMBWA ni inyamaswa twavuga ko ari “un animal à double tranchant”.Ikora ibyiza n’ibibi.Iraturinda ubundi ikaturira amatungo cyangwa ikaturya. Mu bihugu byateye imbere,baha IMBWA agaciro gakomeye cyane.Bakayigenera budget nini ku mwaka.Abagore ibihumbi byinshi barazisoma ndetse bagakorana nazo imibonano mpuza bitsina.Byirebere kuli Google.Gusa ijambo Imbwa,hari iyo bisobanura “umuntu mubi”.Uwakwita Imbwa ntiyagukira !! Bible nayo yita Imbwa abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,cyangwa abibera mu byisi gusa ntibashake Imana.Soma Abafilipi 3:2 na Zabuli 22:16.Ubwo murumva ko dukurikije bible,mu isi hali abantu b’imbwa babarirwa muli za billions (metaphore/figuratively).Bene abo,bible ivuga ko Imana izabarimbura bose ku munsi wa nyuma wegereje.Irinde kuba Imbwa,wumvira Imana,kandi uyishaka cyane,utibera mu byisi gusa.Atari ibyo, wazabura ubuzima bw’iteka muli paradis.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *