Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Oman yatangaje ko kuva ku wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda azahagirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Itangazo ryashyizwe hanze n’iyi Minisiteri kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2026, rivuga ko uru ruzinduko ruzaba umwanya mwiza wo kuganira ku kwagura umubano n’imikoranire mu nyungu zihuriweho hagamijwe iterambere ryungukira abaturage b’ibihugu byombi.
Itangazo riti “Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wa Repubulika y’u Rwanda azasura Oman ku wa 7 na 8 Nzeri 2026 mu rugendo rw’akazi.”
U Rwanda na Oman ni ibihugu bifitanye umubano uhamye kuva mu myaka y’1980.
Ni umubano wagiye waduka mu mikoranire mu nzego zitandukanye aho kuri ubu Sosiyete y’indege ya SalamAir yatangije ingendo zihuza Imijyi ya Muscat na Kigali.
Ni ingendo zatangijwe ku wa 21 Nyakanga 2026, zikaba ziba nibura kabiri mu cyumweru. Zitezweho kugira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi, imibanire myiza n’imikoranire y’impande zombi.
Muri Mutarama 2026, u Rwanda na Oman byagiranye amasezerano y’imikoranire mu bijyanye n’ubwikorezi, ingendo zo mu kirere, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga no guhanga udushya n’ibindi.
Mu kwezi kwa 6 uno mwaka, u Rwanda rwagiranye na Oman amasezerano y’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri petrol, ndetse Leta y’u Rwanda yemeza ko, ubwato bwa mbere bwikoreye petrol y’u Rwanda bwageze ku cyambu cya Tanga muri Tanzania hagati mu kwezi kwa Kanama, 2026.
UMUSEKE.RW

