Intumwa ebyiri zikomeye za Perezida wa America, Donald Trump zageze i Moscou mbere y’icyumweru cy’ibiganiro bigamije kwihutisha ibikorwa byo kurangiza intambara muri Ukraine.
Steve Witkoff na Jared Kushner (umukwe wa Trump) bari bategerejwe ku murwa mukuru w’Uburusiya kuri uyu wa Gatandatu, baraganira n’abayobozi, mbere yo kujya i Kyiv ejo ku Cyumweru kugira n’abo muri Ukraine.
Trump yabwiye abanyamakuru kuwa Gatanu ko bariya bombi “bajyanye mu Burusiya umushinga ukubiyemo ibyakwibandwaho mu kugera ku mwanzuro wo guhagarika intambara”.
Kugeza ubu, imbaraga za America n’inshuti zayo zo kubasha kugera ku masezerano y’amahoro ntizabashije kugera ku ntego.
Ikinyamakuru Axios cyo muri America cyatangaje ko intumwa za Perezida Donald Trump zizahura na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky buri wese ukwazo.
Witkoff na Kushner bafashwe ifoto bakirwa n’umudipolomate w’Uburusiya, Kirill Dmitriev nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege cya Vnukovo i Moscou.
Igenzura rikorwa ku ndege rigaragaza ko indege ya leta ya America yageze mu Burusiya iturutse i Helsinki, muri Finlande, ikaba yahagurutse muri America mu gitondo cya kare.
BBC
UMUSEKE.RW

