Amafoto ya Perezida Trump na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani yarikoroje

Amafoto ya Trump na Minisitiri w'Intebe w'u Butaliyani yarikoroje

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, na Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika bashyamiranye mu bitangazamakuru bapfa ko Trump yigambye ko Meloni yamusabye ko kwifotozanya na we, undi yabyise iharabika n’ibyinyoma.

Aba bategetsi rwagati muri iki cyumweru bahuriye mu Bufaransa mu nama y’ibihugu 7 bikize kurusha ibindi mu Isi (G7), nyuma hasohoka amafoto abagaragaza baganira kandi bari bamaze igihe mu mwuka w’ihangana.

Perezida Trump ubwo yaganiraga na televiziyo ya La7 yo mu Butaliyani, yavuze ko Minisitiri w’Intebe Giorgia Meloni yamusabye kenshi ko bifotozanya, undi amugirira impuhwe.

Trump ati “Birashoboka ko yishimiye ko namuganirije.”

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko ibyo Trump yavuze ari ibinyoma byahimbwe.

Ati “Sinzi impamvu Perezida wa Amerika yitwara atya ku bafatanyabikorwa be kandi si ubwa mbere bibaye.”

Akomeza agira ati “Ariko hari ikintu kimwe agomba kwibuka, njyewe n’u Butaliyani ntidusabiriza.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Butaliyani, Antonio Tajani, yahise ahagarika urugendo yari kugirira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ntangiriro z’icyumweru gitaha.

Trump na Meloni bahoze ari inshuti zikomeye ku buryo uyu mutegetsi wa Amerika atajya yihishira iyo yavugaga uburanga bw’uyu mugore uyobora u Butaliyani, aho yamutakaga mu ruhame avuga ko ari mwiza.

Muri Mutarama 2025, ubwo Trump yarahiriraga kuba Perezida wa 47 wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Giorgia Meloni niwe muyobozi rukumbi w’i Burayi wari muri iryo ryahira.

Aba bombi baje gucana uwaka muri Werurwe 2026 bapfa intambara Amerika yari yashoje kuri Iran, ibihugu byinshi birimo n’u Butaliyani bikanga kujya ku ruhande rwa Amerika.

Perezida Donald Trump aganira n’abarimo Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani ubwo bari mu nama ya G7
Trump na Giorgia Meloni ubwo bari mu Bufaransa
Trump na Giorgia Meloni hasohotse amafoto baganira, nyuma Trump avuga ko ari impuhwe yagize

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article