Brig. Gen. Ronald Rwivanga, usanzwe ari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, yatangiye inshingano ze nk’Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF).
Ni inshingano yatangiye ku wa Gatatu, tariki ya 20 Gicurasi 2026, nyuma yo guherekanya ububasha n’Umunyakenya Brig. Gen Paul Kahuria Njema usoje manda y’imyaka itatu.
Umuhango wo guherekanya ububasha wabereye i Kampala ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo za Uganda, uyoborwa na Jacob Marksons Oboth, Minisitiri w’Ingabo za Uganda.
Brig. Gen. Rwivanga, yasezeranyije gukorera izo ngabo mu mucyo, ubunyamwuga no kubazwa inshingano.
Yavuze ko kugirwa Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye, ari icyubahiro ndetse n’inshingano zikomeye zo gukorera akarere mu guteza imbere amahoro n’umutekano rusange.
Yagaragaje ko imiterere y’umutekano muri Afurika muri iki gihe ikomeje guhinduka ku hakaba hari ibyago bishya birimo iterabwoba, ubuhezanguni , ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ihirikwa ry’ubutegetsi ridakurikije Itegeko Nshinga, ibiza biterwa n’imihindagurikire y’ibihe, ndetse n’ibibazo by’ubutabazi.
Yasabye ibihugu bigize uwo muryango gukomeza gutanga inkunga ya politiki, ibikorwa ndetse n’imari, ashimangira ko inkunga ihoraho kandi iteganyijwe ari ingenzi mu kongerera EASF ubushobozi bwo kwitegura no gukora neza.
Ati “Twe nka EASF twiyemeje ko igihe cyose habaye ikibazo cy’ubutabazi cyangwa ibiza, yaba imyuzure, amapfa, imitingito, indwara nka Ebola, cyangwa abantu bavuye mu byabo, uwo mutwe uzahora witeguye gufasha ibihugu biwugize igihe ibyo biza bibaye.”
EASF ni umutwe ugizwe n’abasirikare n’abapolisi baturuka mu bihugu 10 byo mu Karere ushobora koherezwa mu gihe kitarenze iminsi 14 guhosha intambara cyangwa kurengera abaturage mu gihe habaye amakimbirane akomeye.
EASF yatangiye mu 2004, iri mu bice bitatu birimo icy’ingabo, polisi n’abasivili buri gice kigahabwa amahugurwa bijyanye n’uruhare rwacyo mu kubungabunga umutekano.
Ibihugu binyamuryango bya EASF birimo u Rwanda u Burundi, Ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda.


MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW