Barinubira umunuko uva mu kimoteri cy’isoko rya Base

Abaturage n’abacururiza mu isoko rya Base mu Karere ka Rulindo barinubira umunuko ukabije uva mu kimoteri gikusanyirizwamo imyanda y’iryo soko, bavuga ko ubateza ibibazo byinshi, bagasaba ko cyakwimurwa.

Aba baturage bavuga ko uyu munuko ubahungabanya kuko binuka nk’imisarane yatobotse.

Iyo myanda ikusanywa mu isoko imara igihe muri icyo kimoteri itegereje gupakirwa no kujyanwa ahabugenewe.

Bafite kandi impungenge z’abana birirwa muri icyo kimoteri batoraguramo imyanda, kuko bishobora kubakururira indwara zitandukanye.

Nzirorera Vedaste, umwe mu bacururiza muri iri soko, avuga ko muri icyo kimoteri hajugunywamo imyanda ibora n’itabora, ikahamara igihe kirenga ukwezi.

Ati: “Iyo imvura yaguye cyangwa ku munsi wo gupakira iyo myanda, twe turi hafi yacyo nta mukiriya ushobora kwinjira iwacu kubera umunuko ukabije. Cyakimurirwa kure y’isoko tugakora dutuje.”

Nyirahabineza Brigitte we avuga ko usanga abana bajya gutoragura muri icyo kimoteri ibirimo imineke, avoka na ‘pampex’ zakoreshejwe ababyeyi bajugunyamo.

Aragira ati: “Hari abana bakuru birirwamo batoraguramo ibyo barya. Wibaze indwara bashobora gukuramo. Duhora dutakamba ngo ikimoteri kimurwe, ariko nta kirakorwa.”

Ikundabayo Divine na we avuga ko hari abacururiza ibiribwa hafi y’icyo kimoteri, aho usanga isazi ziva muri iyo myanda zikajya ku bicuruzwa.

Ati: “Ibyo biribwa ari wowe wabihaha?, abayobozi badutoza kugira isuku aho turi hose. N’uyu mwanda rero bakwiye kuwikuraho ukava aha.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rulindo ushinzwe iterambere ry’abaturage, Rugerinyange Théoneste, yizeza aba baturage ko umushinga wo kwimura iki kimoteri uri hafi gutangira.

Ati: “Ikindi turimo kuganira na kompanyi ishinzwe isuku muri iryo soko kugira ngo imyanda ijye ihita ivanwamo, kuko aho si ikimoteri ahubwo ni ahakusanyirizwa imyanda iva mu isoko rya Base.”

Isoko rya Base ryubatswe mu rwego rwo gufasha abaturage kubona aho bagurishiriza umusaruro wabo, rihuriramo n’abaturuka mu turere twa Gakenke, Musanze na Rulindo.

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

UMUSEKE.RW i Rulindo

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *