Rusizi: Abaturage bo mu murnge wa Nkmbo, cyane cyane abagore batwara imizigo n’ibintu bitandukanye babihetse ku mugongo, bavuga ko biruhukije babonye imodoka izajya ihahora itwara imizigo.
Bamwe mu baturage baganirije UMUSEKE, bavuga ko ari ku nshuro ya kabiri muri uyu murenge hageze imodoka, icyakora ngo iyi yo ni umwihariko bitewe n’uko izahahora ikajya itwara imizigo akenshi batwaraga ku mugongo.
Ntamabyariro Damascene, umuturage wo mu murenge wa Nkombo agize ati “Twavunikaga imigongo kubera guheka nk’umucanga n’amabuye yo kubaka n’ibindi bikoresho, ubu twaruhutse bahamagara imodoka ikadufasha.”
Uwamahoro Beatrice, ni umubyeyi wo mu murenge wa Nkombo, yavuze ko abagore bo muri uyu murenge baruhutse guheka imizigo ku mugongo.
Ati “Ni ubwa kabiri tubonye imodoka, ubu abagore bo muri Nkombo twararuhutse ntitugiheka imizigo ku mugongo, imodoka irayitwara.”
Ndagijimana Damien, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkombo, yavuze ko iyi modoka yo mu bwoko bwa Fuso, ku itariki ya 30 Kamena 2026, yazanwe kuri iki kirwa na Kiliziya Gaturika, umwe mu mufatanyabikorwa nyuma y’ibiganiro yagiranye n’ubuyobozi bukamugaragariza igikenewe.
Ati “Tugira inama duhuriramo n’abafatanyabikorwa tukaganira ku iterambere ry’umurenge wa Nkombo. Twagiye twerekana ibikenewe twagaragaje ko imizigo iza ku mugongo w’abadamu, Paruwasi Gatulika yiyemeza kuzana imodoka ibaruhura itwara ibintu byose.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkombo yasezeranyje abaturage ko uretse iriya modoka yahageze, ngo n’izindi ziri inyuma.
Ikindi yabijeje ni uko n’imihanda zizajya zinyuramo igiye gukorwa.
Ati “Kuva imodoka imwe yabonetse n’izndi zigiye kuza, abari bafite impungenge z’imihanda tugiye gushyiramo imbaraga ikorwe.”
Ubwo iyi modoka yamurikwaga abaturage bakoze umunsi mukuru, bacinya umudiho karahava.
Umurenge wa Nkombo uri mu kiyaga cya Kivu rwagati, ni umwe muri 18 y’akarere ka Rusizi. Ugizwe n’utugari 5 ukaba utuwe n’аbaturage 18,637.
Ahanini abagabo bawubamo batuzwe n’uburobyi bukorerwa mu kiyaga cya Kivu, naho abagore bakora imirimo itandukanye, ntibikorera imizigo ku mutwe ahubwo bayiheka ku mugongo.


MUHIRE Donatien/UMUSEKE.RW
