Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko amahugurwa yo kubona impamyabumenyi y’abatoza ku rwego rwa A-CAF, agiye kwiyongera.
Ibi byatangarijwe mu kiganiro nyunguranabitekerezo, cyahuje Komite Nyobozi ya FERWAFA n’itangazamakuru rya Siporo, cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Nyakanga 2026.
Shema Ngoga Fabrice uyobora iri Shyirahamwe, yatangaje ko buri mwaka hagiye kujya hakorwa amahugurwa ya Licence A-CAF.
Ati “Tuzajya dukora amahugurwa ya A-CAF buri mwaka.”
Ibi uyu Muyobozi yabitangaje nyuma y’uko hari abatoza 25 bari gukorera iyi mpamyabumenyi, barimo abagabo 20 n’abagore bane nyuma y’imyaka isaga 10 aya mahugurwa ataba mu Rwanda.


UMUSEKE.RW
