Umuyobozi wungirije w’umutwe wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yanenze Umuryango w’Abibumbye (Loni) kubera ibihano wafatiye bamwe mu bayobozi b’uyu mutwe, avuga ko wataye umurongo, ndetse ko icyo cyemezo gishingiye ku marangamutima, akaba abona ari intambwe isubira inyuma ishobora gushyira mu kaga inzira y’amahoro.
Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano gaherutse gufatira ibihano bamwe mu bayobozi ba AFC/M23, barimo Umuyobozi w’uyu mutwe, Corneille Nangaa, na Col. Nzenze Imani ushinzwe iperereza muri iri huriro.
Ibihano byafatiwe aba bayobozi birimo gufatira imitungo yabo yaba iri mu bihugu bigize Loni, kubabuza kujya muri ibyo bihugu ndetse no gufatirwa n’inzego zishinzwe umutekano, birimo na Polisi Mpuzamahanga (Interpol).
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku wa 19 Nyakanga 2026, Bisimwa yavuze ko Loni yafashe icyemezo cyo gufatira ibihano uruhande rumwe gusa, avuga ko ari rwo rwubahiriza ibyo rwiyemeje mu nzira y’amahoro kandi rugamije kugera ku gisubizo cy’amahoro ku makimbirane.
Yagize ati “Mu gufatira ibihano uruhande rwonyine rwubahiriza ibyo rwiyemeje mu nzira y’amahoro, hagamijwe kugera ku gisubizo cy’amahoro ku makimbirane, Umuryango w’Abibumbye wagaragaje ko wataye umurongo.”
Bisimwa yavuze ko icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye gishingiye ku marangamutima aho gukurikirana neza kandi mu buryo bukwiye inzira y’amahoro igamije gukemura burundu ibibazo muzi byateje amakimbirane.
Ati “Ibi ni intambwe isubira inyuma kandi ishobora gushyira mu kaga urugendo rw’amahoro.”
Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 yavuze kandi ko gushyira igitutu ku bantu bahuye n’ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku moko, bigamije kubahatira kuva mu bice byabo, ari ikosa rishobora kugira ingaruka zirimo gukaza umurego kw’imirwano hagati y’impande zihanganye, kwiyongera no gukomera kw’ibikorwa by’urugomo n’ihohoterwa, ndetse no kudindira kw’inzira igamije kugera ku mahoro.
Ati “Politiki y’urwango n’ivangura, nubwo yaba ishyigikiwe n’Isi yose, ntishobora na rimwe gutsinda ubutabera n’amahoro arambye.”
AFC/M23 n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bamaze igihe bahanganye mu Burasirazuba bw’iki gihugu, nubwo hagiye hasinywa amasezerano atandukanye agamije guhagarika imirwano no kubahiriza agahenge. Icyakora, iyubahirizwa ry’ayo masezerano ntiryagiye riramba.
MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE
