Amajyepfo: Abaturage bo mu turere dutandukanye bari baribwe ibikoresho by’ikoranabuhanga mu bihe bitandukanye bishimiye kubisubizwa na Polisi y’u Rwanda, bashimira inzego z’umutekano zabafashije kongera kubona imitungo yabo.
Igikorwa cyo gusubiza ibi bikoresho cyabereye mu karere ka Gisagara.
Polisi ivuga ko ibikorwa byo guhangana n’ubujura bikomeje, harimo no gufata ibikoresho n’amatungo byibwe bigasubizwa ba nyirabyo.
Uwayisenga Aliane wo mu Murenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye avuga ko yari yibwe printer n’ibindi bikoresho, ariko akishimira ko yabisubijwe, agashimira Polisi y’u Rwanda yabigizemo uruhare.
Yagize ati: “Ndashimira Polisi y’u Rwanda yafashe ibikoresho byanjye ikabinsubiza. Nishimiye kongera kubona umutungo wanjye nari naribwe.”
Ndagijimana Sylivestre wo mu Murenge wa Huye avuga ko yari yaribwe televiziyo, yishimira ko yayisubijwe nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda igize uruhare mu kuyigaruza.
Yagize ati: “Ndashimira Polisi y’u Rwanda yamfashije kongera kubona televiziyo yanjye. Ibi binteye imbaraga zo gufatanya na Polisi mu gukumira ibyaha no gutanga amakuru ku gihe igihe mbonye ibitagenda neza.”
Iradukunda Felisi wo mu Karere ka Huye mu murenge wa Huye na we avuga ko yari yaribwe radiyo na televiziyo, ashimira Polisi y’u Rwanda yabafashije kongera kubona ibikoresho byabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye birimo radiyo, televiziyo na telefoni, ndetse n’ibindi byasubijwe ba nyirabyo nyuma yo gufatwa mu bihe bitandukanye.
CIP Hassan Kamanzi avuga ko uretse ibikoresho by’ikoranabuhanga, hari n’amatungo yagiye yibwa hirya no hino agenda afatwa agasubizwa ba nyirayo.
Yagize ati: “Ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye birimo amaradiyo, televiziyo na telefoni ndetse n’ibindi byasubijwe ba nyirabyo, byari byaribwe mu bihe bitandukanye. Hari n’amatungo yagiye yibwa agenda afatwa agasubizwa ba nyirayo.”
Yavuze ko ibikorwa byo guhangana n’ubujura bikomeje, ashimangira ko Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zitazihanganira abakora ibikorwa by’ubujura.
Yasabye abakora ubujura kubireka bagakora ibikorwa bibateza imbere, birinda ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano w’abandi.
Polisi y’u Rwanda ikomeza gusaba abaturage kugira uruhare mu gukumira ibyaha, batanga amakuru ku gihe ku bikorwa by’ubujura n’ibindi bishobora guhungabanya umutekano.



UMUSEKE.RW

