HOWO yinjiye mu nzu yica abantu

Iyi modoka yo mu bwoko bwa HOWO yinjiye muri butike yica abantu 3

Nyanza: Abantu batatu bapfiriye mu mpanuka ya HOWO yinjiye mu nzu irimo butike yarimo n’abantu hafi y’umuhanda Nyanza – Kigali.

Iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Nyakabungo, mu kagari ka Gasoro mu murenge wa Kigoma, mu karere ka Nyanza.

Yabaye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 30 Nyakanga, 2026.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma, Habineza Jean Baptiste yabwiye UMUSEKE ko imodoka ya HOWO yataye umuhanda yinjira mu nzu irimo abantu, irabagonga hahita hapfa umuntu umwe.

Mu gukurikirana aho imodoka yari yaheze, n’inzu yasenye nyuma hagaragaye indi mirambo ibiri irimo uw’umugore, n’umwana w’imyaka ine.

Yagize ati “Habonetse imirambo itatu n’abandi bantu batanu bajyanwe mu bitaro harimo n’umushoferi wari urembye cyane, wajyanwe ku bitaro bya CHUB i Huye.”

Gitifu Habineza akomeza avuga hanangiritse inzu n’ibyarimo ndetse n’indi modoka iriya HOWO yagonze, gusa abari muri iriya modoka bo ntacyo bababaye.

Abari bahari babwiye UMUSEKE ko imbangukiragutabara (Ambulance) zahise zihagera, kandi ko n’inzego zo mu karere zahavuye mu gicuku saa cyenda (03h00 a.m).

Umugore HOWO yari yaguye hejuru uri mu bapfuye, haje  imashini iterura iyo HOWO imumuvanaho.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Emmanuel Kayigi, yabwiye UMUSEKE ko iyo mpanuka yahitanye abantu batatu, abandi barakomereka.

Yavuze ko imodoka yo mu bwoko bwa Howo yari ipakiye, ariko igeze mu ikona umushoferi ananirwa kurikata ngo ariheze, iva mu gisate cy’umuhanda yagenderagamo.

Yagize ati: “Yinjiye mu kindi gisate cy’umuhanda, ari na ho yakubise imodoka ya pick-up. Yakomeje urugendo igonga inzu y’ubucuruzi (butike) yarimo abantu. Abantu batatu bahise bitaba Imana, abandi barakomereka, bajyanwa kwa muganga.”

Yasabye abashoferi kutirara igihe batwaye ibinyabiziga, abibutsa ko impanuka idateguza. Yongeyeho ko igihe cyose bari mu muhanda bagomba kwitwararika no kuzirikana ko umuhanda atari bo bonyine bawukoresha.

Kugeza ubu abantu bakomerekeye muri iyi mpanuka bari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro by’i Nyanza.

Impanuka yabaye nimugoroba ku wa Kane

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *