Minisitiri Nduhungirehe yashimye ubunararibonye bwa Mushikiwabo

Minisitiri Nduhungirehe na Louise Mushikiwabo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Louise Mushikiwabo agaragaza ubunararibonye n’ubumenyi bwimbitse ku mikorere y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), ugereranyije n’abandi bakandida bahatanira kuwuyobora.

Yabitangaje nyuma yo kwitabira Inama idasanzwe ya 47 y’Abaminisitiri ba OIF (CMF), yabereye i Paris ku wa 30 Kamena 2026, aho abakandida bane bahatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF bamurikiye abaminisitiri imigabo n’imigambi yabo.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko iki gikorwa cyabaye ku nshuro ya mbere mu mateka ya OIF, aho buri mukandida yahawe iminota 20 yo kumurika gahunda n’icyerekezo bye, agahabwa n’iminota 35 yo gusubiza ibibazo by’abaminisitiri.

Yagize ati: “Iki ni igikorwa cyabaye ku nshuro ya mbere mu mateka y’uyu muryango, kikaba cyarashobotse bitewe n’impinduka mu miyoborere ya OIF zatangijwe n’Umunyamabanga Mukuru uriho, Louise Mushikiwabo.”

Yakomeje avuga ko abahagarariye ibihugu 49, barimo abaminisitiri 23, bitabiriye iyi nama. Muri bo harimo abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bine byatanze abakandida birimo Mauritania, Romania n’u Rwanda bitabiriye imbonankubone, mu gihe RDC yo yitabiriye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yakomeje avuga ko abakandida bose bagaragaje gahunda zabo mu mwuka wubaka kandi nta guterana amagambo kwabayeho.

Ku birebana n’ubushobozi bw’abakandida, yavuze ko Louise Mushikiwabo yagaragaje ubunararibonye n’ubumenyi bwimbitse ku mikorere ya OIF kurusha abo bahanganye.

Yagize ati: “Nubwo abakandida bose bagaragaje ubushake n’icyerekezo, hari itandukaniro ryagaragaye hagati y’ubunararibonye, ubuhanga n’ubumenyi bwimbitse ku mikorere ya OIF bwa Louise Mushikiwabo, n’abandi bahanganye na we. Ibi ariko ntibikuraho ko buri mukandida yagaragaje intego nziza yo guteza imbere uyu muryango.”

Amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF ateganyijwe kubera mu Nama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bagize Francophonie, izabera i Phnom Penh muri Cambodia ku wa 15 na 16 Ugushyingo 2026, ari na ho hazatorwa uzayobora uyu muryango.

 

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *