Ka-Boy yaguzwe n’ikipe yo mu Bushinwa

Nyuma yo kwitwara neza muri Shampiyona y’Abagore y’Umupira w’Amaguru muri Tanzania, Mukandayisenga Jeannine ‘Ka-Boy’, yaguzwe na Wuhan Jiangda Women FC yo mu Bushinwa.

Ni amakuru yemejwe na Yanga Princess ku wa 4 Nyakanga 2026, yabicishije ku rukuta rwayo rwa Instagram.

Bamwifurije amahirwe masa, imushimira ibyo bageranyeho mu gihe yari ayimazemo.

Bagize bati “Warakoze Jeannine Mukandayisenga.”

Bakomeje bagira bati “Ubuyobozi bwa Yanga Princess burashimira ndetse bwifuriza Jeannine Mukandayisenga ibyiza mu kipe ye nshya ya Wuhan Jiangda Women FC yo mu Bushinwa.”

Bakomeje bavuga ko Ka-Boy yavuye muri Shampiyona y’Abagore ya Tanzania ahakoze amateka yo kugurwa amafaranga menshi kuva ruhago y’Abagore yatangira muri iki gihugu.

Bongeyeho bati “Tuzazirikana uruhare rwawe muri Yanga Princess kandi turakwifuriza kuzahirwa.”

Mukandayisenga yasinye amasezerano y’imyaka ibiri n’ubwo hatatangajwe ingano y’ibyo yatanzweho.

Muzaze myaka ibiri yari amaze akinira Yanga Princess, Mukandayisenga, yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi (20) muri Shampiyona y’abagore muri Tanzania.

Mbere yo kugira ibihe byiza muri Rayon Sports WFC, Jeannine yakiniraga Inyemera WFC.

Bamwifurije amahirwe masa
Jeannine yari umukinnyi ukunzwe mu kipe ye
Ka-Boy agiye gutangira ubuzima bushya mu Bushinwa

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *