Iserukiramuco n’imurikabikorwa rya Kivu Beach Expo and Festival ryabereye mu Karere ka Karongi ku nshuro ya kabiri ryagaragaje uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku Kiyaga cya Kivu, ubukorikori n’ishoramari rishingiye ku byiza nyaburanga by’u Rwanda.
Umuyobozi wa Yirunga LTD, Iyaremye Yves, yatangaje ko iri serukiramuco ryatangiye ku wa 26 Kamena rikaba ryasojwe kuri uyu wa 4 Nyakanga 2026,ku Munsi wo Kwibohora, rikaba ryitabiriwe n’abamurikabikorwa barenga 90 barimo abakora Made in Rwanda ndetse n’abaturutse mu mahanga bakora ibikorwa bitandukanye.
Yagize ati: “Turi muri Kivu Beach Expo and Festival iri kubera mu Karere ka Karongi ku nshuro ya kabiri, ni iserukiramuco rifite umwihariko w’imurikabikorwa rimaze iminsi 10 rihuza abamurika barenga 90 baturutse mu Rwanda no hanze y’igihugu.”
Yasobanuye ko iri serukiramuco rigizwe n’ibyiciro bine by’ingenzi birimo expo y’iminsi 10 aho abamurika bagaragaza ibihangano n’ibicuruzwa byabo, Car free Zone yitabiriwe buri munsi n’abantu bagera ku 5,000–6,000 yo ikaba ari ubwa mbere yabereye i Karongi, ndetse n’irushanwa ryo kuvugama (gukoresha ubwato bwa Kinyarwanda) ryitabiriwe n’abakinnyi 10 mu makipe y’abagabo n’10 y’abagore.
Yasobanuye ko abagore bakoraga urugendo rungana na metero 600 bazenguruka mu Kiyaga cya Kivu, aho amakipe atatu ya mbere kuri buri ruhande yahize andi. ariyo yahawe ibihembo.
Yavuze ko ibyo byose bigamije guhindura imyumvire y’abaturage ku Kiyaga cya Kivu.
Ati: “Ibyo byose biri muri gahunda yo kugaragaza ubwiza bw’Ikiyaga cya Kivu, kuzamura ubukerarugendo bugikorerwamo, gufasha abaturage kumenya ko iki kiyaga atari icyo kurobamo isambaza gusa cyangwa ahantu h’ibyago gusa, ahubwo ko ari ahantu h’amahirwe abafasha kubyaza umusaruro ibibakikije binyuze mu bukerarugendo.”
Yavuze ko aya marushanwa batangije nka Yirunga LTD bifuza ko yazakomeza akagera ku rwego rw’igihugu agahuza uturere dutandukanye, aho yatangiye mu Karere ka Rutsiro mu Ukuboza 2025.
Yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi n’abikorera bo muri ako karere ku bufatanye n’ubwitange bagaragaje muri ibi bikorwa ndetse no ku masezerano y’igihe kirekire bafitanye, avuga ko ibikorwa bizakomereza mu Karere ka Rubavu kuva ku wa 9 Nyakanga kugeza ku wa 19 Nyakanga 2026.
Yasabye urubyiruko n’abamurikabikorwa kurushaho kwitabira kugira ngo barusheho kunguka ubumenyi binyuze mu bitaramo n’imurikabikorwa, anashimangira ko ibi bikorwa bifasha abantu kurebera hamwe ubwiza bw’Ikiyaga cya Kivu no kubibyaza umusaruro binyuze mu guhanga imirimo.
Umuyobozi wa PSF mu Karere ka Karongi, Ntwari Janvier, yavuze ko iki gikorwa ari gahunda ngarukamwaka ya PSF ku bufatanye na Yirunga LTD, aho bagamije gufasha abikorera kumurika no gucuruza ibyo bakora no kumenyekanisha akarere muri rusange.
Yagize ati: “Ubufatanye bwacu na Yirunga bwabaye bwiza kuko hari abaje kumurika baturutse mu tundi turere ndetse no mu bindi bihugu bafatanyije na Yirunga mu gihe cyashize, ndetse natwe nka PSF twafatanyije n’abari mu karere, turahuza kandi bigaragara ko harimo udushya twinshi twaranze ibi bikorwa.”
Yakomeje avuga ko ubwitabire bw’uyu mwaka bwabaye bwiza cyane kuko buri munsi byibura abantu 3,000 bitabiraga, ugereranyije n’imyaka yashize aho bitabiraga ari 500–600.
Yongeyeho ko ibi bikorwa byafashije ubucuruzi butandukanye nko mu mahoteri n’abandi bacuruzi kumenyekana, ndetse benshi mu bitabiriye babonye amahirwe yo kugaragaza impano zabo no kuzibyaza inyungu, anagaragaza ko abantu barushijeho gusobanukirwa akamaro k’Ikiyaga cya Kivu, bikazafasha no mu kukibungabunga no kukibyaza amahirwe arambye y’ubukungu.

UMUSEKE.RW
