Umugabo wishyuzaga umusore ukora akazi ko kuragira inka (umushumba), byarangiye aho kumwishyura amafaranga ye, ahubwo amukubise bimuviramo urupfu.
Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Rwabicuma, mu kagari ka Runga, mu mudugudu wa Ndago.
Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Nyarusange bwakiriye uwitwa KABWERA w’imyaka 37 azanwe n’umumotari.
Nyakwigendera yaherekejwe kwa muganga na sebuja w’uriya mushumba ukekwaho kumukubita, ni na we wavuze ko yakubiswe n’umushumba w’amatungo ye w’imyaka 20.
Yavuze ko uriya mugabo yishyuzaga amafaranga igihumbi na magana atanu (Frw 1500).
Mu gihe nyakwigendera yarimo yishyuza uriya mushumba yamukubise inkoni yo mu mutwe, ajyanwa kwa mu ganga (ku kigo nderabuzima) umutwe wabyimbye.
Mu gihe bahamagaye imbangukiragutabara ngo yoherezwe ku Bitaro bya Nyanza, nibwo yahise ashiramo umwuka imbangukiragutabara yahageze undi yamaze gupfa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUSEKE ko Polisi yamenye amakuru ko aho abaturage babiri bagiranye urugomo hagati yabo, Polisi ikimenya amakuru yagiyeyo.
Ati “Ukekwa yafashwe arafungwa akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi.”
Polisi yibukije abaturage kwirinda ibikorwa by’urugomo kuko bitemewe, bityo niba hari ikibazo gihari bakegera inzego zitandukanye zirimo Polisi, n’iz’ibanze n’izindi zikabafasha gukemera ayo makimbirane.
Yavuze ko ukora nka biriya Polisi izajya imufata ikamushyikiriza ubugenzacyaha. Polisi yihanganishije umuryango wa nyakwigendera kuko ari imbaraga z’igihugu zatakaye.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
