NYANZA: Umuturage witwa Ntawuyirusha Anastasie wo mu Murenge wa Nyagisozi, Akagari ka Kirambi mu Mudugudu wa Murembe mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo, arashinja ubuyobozi kumwirukana mu nzu ye n’ubwo bwo buvuga ko uyu muturage abeshya.
Ku wa 30 Mata 2026, ni bwo hamenyekanye iyi nkuru y’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, uyu muturage witwa Ntawuyirusha Anastasie ashinja kumusenyera.
Yavuze ko umugabo we yafunzwe, hanyuma ubuyobozi bukamwangira kuba mu nzu umugabo we yasize.
N’ubwo avuga ibi ariko, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yavuze ko abeshya kuko ahubwo yubakiwe ariko we akisenyera ahubwo.
Mu kiganiro na UMUSEKE, Kajyambere yavuze ko urugo rw’uyu muturage rwakunze kurangwa n’amakimbirane bikanagera aho kuviramo umugabo gufungwa ku bw’ibindi byaha yakoze.
Ati “Ni umuryango wari ufitanye amakimbirane cyane, ubuyobozi bumaze kubasura, bubagira inama ko buri muntu bamuha inzu aturamo kugira ngo bakomeze baganirizwe.”
“Nyuma umugore yahise asenya izo [inzu] bamuhaye agurisha ibyari bizigize ahita ajya i Kigali. Nyuma umugabo yaje kujya mu bikorwa byo gucukura amabuye mu buryo butemewe, arafatwa akatirwa umwaka, azavamo muri Nyakanga 2026.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nyuma umugore nyuma yo kumva ko yafunzwe, yagarutse mu nzu ye [y’umugabo] agashaka kuyibamo kandi yari yarasigayemo undi muntu.
Ati “Umugore nyuma yaragarutse ashaka kujya muri ya nzu kandi umugabo yari yarasizemo umuntu uyikodesha. Ubuyobozi bw’Umurenge bwamugiriye inama yo gutegereza umugabo akazaza bakongera kubahuza.”
Inzego zitandukanye z’Igihugu, zikomeje gushyira imbaraga mu gukumira amakimbirane mu miryango ari nako zikomeje gukangurira abaturage kuyirinda no gukoresha uburyo bw’ubwunzi n’ubuhuza.

UMUSEKE.RW
