Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavugirijwe induru n’abaturage ubwo yari muri Stade y’imikino n’imyidagaduro (Arena) ya Madison Square Garden, yitabiriye umukino w’irushanwa rya NBA muri Basketball hagati ya New York Knicks na San Antonio Spurs.
Perezida Trump wari ubaye Perezida wa Mbere wa Amerika uri ku butegetsi witabiriye imwe mu mikino ya nyuma ya NBA, yari yaje kuwureba ari kumwe n’umwuzukuru we Kai Trump, Meya w’Umujyi wa New York, Zohran Mamdani, n’abandi banyacyubahiro n’abayobozi muri Guverinoma ye.
Ubwo televiziyo nini yo muri iyo Arena yerekanaga Trump arimo guterera isaluti umuhanzi waririmbye indirimbo y’igihugu, abari bayirimo bavumugirije induru.
Ibitangazamakuru birimo BBC na New York Times byatangaje ko icyateye abafana kuvugiriza Trump induru ariko uko kuza kwe muri Arena ya Madison Square Garden, byatumye abarenga 20,000 bamara amasaha menshi inyuma ya Arena ku murongo bategereje.
Kubera ingamba z’umutekano zari zakajijwe, abafana bamaze amasaha menshi ku mirongo bari gusakwa, ibi byatumye abenshi batanezezwa n’uko Trump yari yaje kureba uwo mukino.
Abandi ni abadashigikiye politike ye, dore ko abenshi batuye muri New York ari Abademokarate mu gihe we nubwo ari umurepubulikani wavukiye mu gace ka Queens muri New York.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
