Umusifuzi wa mbere muri Afurika yangiwe kwinjira muri Amerika

Umusifuzi ukomoka muri Somalia,  Omar Abdulkadir Artan usanzwe ari uwa mbere muri Afurika, yangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe yari mu bazasifura Igikombe cy’Isi 2026.

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hatangire Igikombe cy’Isi 2026, abazagisifura bakomeje kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho iri rushanwa rizabera.

Umusifuzi w’Umunya-Somalia, Omar Abdulkadir Artan, uri muri barindwi bakomoka muri Afurika bagomba kuzasifura mu Gikombe cy’Isi cya 2026, yangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asubizwa muri Turikiya ku mpamvu zitaramenyekana.

Uyu musifuzi wari wabonye Visa yerekeza muri iki gihugu, akihagera yahise asubizwa iwabo ku mpamvu kugeza ubu zitaramenyekana.

Ibinyamakuru bitandukanye ku Mugabane w’i Burayi n’ibindi bikomeye ku Mugabane wa Afurika, bikomeje kuvuga ko ari icyemezo gishobora kuba gifite aho gihuriye no kuba Somalia iri ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo batemerewe kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwashyizweho n’ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump.

Amakuru yandi avuga ko aho uyu musifuzi ari muri Turikiya, adafite mudasobwa ye na telefoni ye igendanwa bitewe n’uko yakoresheje Pasiporo y’abadipolomate, ndetse ngo inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zamubwiye ko abemerewe gukoresha iyo pasiporo ari Perezida wa Somalia, Minisitiri cyangwa ugize Inteko Ishinga Amategeko.

Mu gushaka ubufasha ku nshuti ze n’abandi bose bashobora kumufasha, Artan yashatse nimero nshya yo muri Turukiya arimo kwifashisha.

Nyuma yo kuvugana n’inzego z’ubuyobozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi [FIFA], ryavuze ko uyu Munya-Somalia atazasifura Igikombe cy’Isi. Ibi byatangajwe biciye mu Itangazo uru rwego rwashyize hanze.

Bagize bati “FIFA iremeza ko umusifuzi Omar Abdulkadir Artan atazabasha kwitoza no gusifura Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma y’uko yangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Ryakomeje rigira riti “FIFA ntiyivanga mu mikorere y’abinjira n’abasohoka y’igihugu cyakiriye, harimo ibijyanye no gutanga Visa, ndetse yamenyeshejwe n’abayobozi ko ikibazo cya Artan kitahinduka.”

Inzego z’iwabo zirimo Umujyanama mukuru wa Minisitiri wa Siporo n’Urubyiruko muri Somalia, zemeje ko koko Artan yangiwe kwinjira muri Amerika n’ubwo yari afite ibyangombwa byemewe.

Ambasade ya Somalia muri Kenya yabwiye BBC ko uyu musifuzi yafashijwe n’inzego z’iwabo agahabwa Pasiporo zihabwa abayobozi Bakuru [Passport de service] kugira ngo azoroherezwe mu bijyanye no kubona Visa.

Ntabwo byarangiriye aho gusa kuko Ishyirahamwe rya Ruhago muri Somalia [SFF] ryandikiye FIFA riyisaba ibisobanuro kuri ibi byabaye.

Artan wa mbere ku Mugabane wa Afurika, yari mu basifuzi 52 batangajwe na FIFA bazasifura Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga.

Kuva mu 2018, yabaye umusifuzi mpuzamahanga wemewe na FIFA ndetse asanzwe asifura amarushanwa akomeye arimo Igikombe cya Afurika, CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

Biteganyijwe ko Artan w’imyaka 34 azasubira muri Somalia ku wa Gatatu.

Omar Abdulkadir Artan yangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

UMUSEKE.RW

Share This Article