Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) rivuga ko kubura amafunguro ahagije ku barwayi b’icyorezo cya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari imwe mu mpavu ikomeje gutuma bamwe bacika ibitaro , amavuriro n’ibigo by’akato baba bashyizwemo.
Inzego z’ubuzima muri icyo Gihugu zivuga ko abantu barenga 150 bamaze gutoroka aho bavurirwaga kubera kubura amafunguro ahagije, aba bakabamo abantu 11 batorotse ibitaro by’i Bambu mu Ntara ya Ituri aha hakaba ari ho hari izingiro rya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo.
David Stevenson ukuriye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko abakozi b’iryo shami mu Burasirazuba bwa Congo bahora bakomangirwa n’abantu barimo abarwayi n’abari mu matsinda y’abarwanya Ebola, babasaba ibiryo.
Ati ” Sinari narabibonye mbere.”
Iri Shami rya Loni ryita ku biribwa rivuga ko ubu rigerageza kugemura ibiryo bitetse ku bigo by’akato n’ahavurirwa abarwayi ba Ebola.
Olivier Nkakudulu uba mu Itsinda rikurikirana Ebola mu Ntara ya Ituri avuga utakomeza gufungirana abantu ubashyira mu kato kandi ntabyo kurya bafite
Kuva inkubiri ya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo yakwaduka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Gicurasi 2026, Leta yemeje ko abantu 896 ari bo bamaze kuyandura, ihitana 232.
Nta muti cyangwa urukingo rw’iyi ndwara biraboneka.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
