Urwego Rushinzwe gutegura Shampiyona y’u Rwanda y’Icyiciro cya mbere [Rwanda Premier League], yatangaje ko yinjiye mu bufatanye n’uruganda rwa Inyange Industries Ltd rukora ibirimo ibyo kunywa.
Aya masezerano y’ubufatanye hagati ya Rwanda Premier League n’uru ruganda, agamije guteza imbere Shampiyona y’u Rwanda guhera muri uyu mwaka w’imikino 2026-27.
Ni ubufatanye bw’umwaka umwe ariko ashobora kongerwa nk’uko amasezerano impande zombi zashyizeho umukono, abivuga.
Bimwe mu biyakubiyemo, ni uko Inyange Industries Ltd, izajya igenera amakipe ibyo kunywa birimo amazi n’imitobe idasembuye [Juices] kuri mukino wa Shampiyona.
Biteganyijwe uru ruganda ruzatanga amakarito 9180 y’amazi n’amakarito 1536 y’imitobe. Bivuze ko buri kipe izahabwa amakarito 573 y’amazi na 85 y’imitobe muri uyu mwaka w’imikino.
Uyu mufatanyabikorwa mushya kandi, azagira uruhare mu itangwa ry’ibihembo by’umukinnyi mwiza w’umukino muri Shampiyona [Man of the match].
Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano, Umuyobozi Mukuru wa Inyange Industries Ltd, Biseruka James, yavuze ko bishimiyekugirana imikoranire n’uru rwego rushinzwe gutegura Shampiyona ya Ruhago kandi biteguye gutanga umusanzu wabo kugira ngo umupira w’u Rwanda utere imbere.
Karangwa Jules usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, yavuze ko ubufatanye bagiranye n’uru ruganda, buzaba inyunganizi nziza ku makipe akina Shampiyona ndetse no kongera agahimbazamusyi gahabwa umukinnyi mwiza w’umukino.
Amasezerano impande zombi zagiranye, azatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 9 Ukwakira 2026, ubwo hazaba hakinwa imikino y’umunsi wa Kane ya Shampiyona y’u Rwanda.
Uyu mufatanyibikorwa yiyongereye ku bandi barimo Banki ya Kigali basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

UMUSEKE.RW

