Sosiyete y’indege ya Kenya, yemeje ko umw emu bagenzi bavuye muri icyo gihugu bagiye muri Nigeria yapfuye bitunguranye.
Itangazo rya Kenya Airways PLC (“KQ”) yrivuga ko ku wa Kabiri, tariki ya 06 Ukwakira 2026, indege yavaga i Nairobi ijya i Lagos yahuye n’ikibazo cy’uburwayi kihutirwa mu ndege ahagana saa tatu n’igice z’ijoro (21:20) ku isaha yo muri Nigeria.
Umwe mu bagenzi bacu bari mu ndege ngo byaje kugaragara ko atakibasha gukoma ubwo haburaga iminota 20 ngo indege igwe i Lagos.
Abakozi bo mu ndege ngo bagerageje gukora ibishoboka hagendewe ku mahugurwa y’ubutabazi bafite kugira ngo bafashe uwo muntu, ndetse bakurikiza amabwiriza yose y’ubutabazi.
Ubwo indege yari igege ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Murtala Muhammed ku isaha ya saa tatu n’iminota 41 z’ijoro (21:41), indege yakiriwe n’abaganga, nyuma yo gusuzuma uwo mugenzi, bemeza ko yamaze gupfa.
Kenya Airways ivuga ko yahumurije cyane umuryango n’inshuti za nyakwigendera, kandi igasaba imbabazi ku bibazo byose iriya mpanuka ishobora kuba yarateje.
Ntabwo havuzwe amazina y’umugenzi wapfuye, n’inkomo ye, Kenya Airways ivuga ko biri mu rwego rwo kubaha ubuzima bwite n’icyubahiro, ku bantu bavugwa mu byabaye.
Kenya Airways ikaba ivuga ko izatanga ubufasha bwose bukenewe ku bwumvikane n’umuryango wa nyakwigendera, inzego z’ubutegetsi z’aho akomoka, n’amashyirahamwe ashinzwe iby’indege.
UMUSEKE.RW

