Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Ukwakira 2026, yakiriye Intumwa z’Akanama k’Abahuza ku rwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu biganiro by’amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko izi ntumwa zarimo: Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, Sahle-Work Zewde, wahoze ari Perezida wa Ethiopia, Mokgweetsi Masisi wahoze ari Perezida wa Botswana ndetse na Yackoley Kokou Johnson, Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Togo.
Byasobanuye ko ibiganiro byabo byibanze ku nzira y’amahoro iyobowe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) ndetse n’intambwe ikomeje guterwa mu kugera ku mahoro arambye n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no gukemura impamvu muzi y’amakimbirane.
Aba bahuza bashyizweho na AU bari gukorera ingendo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bareba intambwe imaze guterwa mu gukemura amakimbirane n’intambara zo mu Burasirazuba bwa Congo.
Ku wa 5 Ukwakira 2026 izi ntumwa zari i Goma aho zaganiriye n’Ubuyobozi bw’Ihuriro rya AFC/M23 riyobora uwo Mujyi ndetse rikaba riri mu ntambara n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Biteganyijwe ko izi ntumwa zizajya no mu bindi bihugu byo mu Karere kuganira n’Abakuru b’ibihugu harebwa uko hakomeza gushyikigirwa inzira y’amahoro ndetse n’ibiganiro mu guhosha intambara zo mu Burasirazuba bwa Congo binyuze mu masezerano yasinywe.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

