Ngororero: Uwayezu Jean de Dieu w’Imyaka 15 y’amavuko, umaze iminsi aburiwe irengero, yashyinguwe mu kirombe bikekwa ko yapfiriyemo.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ndaro, Akarere ka Ngororero buvuga ko bwafashe icyemezo cyo gushyingura Uwayezu mu kirombe yaguyemo.
Gitifu w’Umurenge wa Ndaro, Rutagisha Aimable yabwiye UMUSEKE ko nta yandi mahitamo bari basigaranye, kuko bagerageje gushakisha umurambo wa nyakwigendera, biyambaza imashini biranga, nibwo bafashe umwanzuro wo kumushyingura mu kirombe bagenzi be bamusizemo.
Ati: “Imashini twitabaje yananiwe bitewe n’imiterere y’aho hantu, dusanga bitashoboka ko twakomeza iki gikorwa.”
Gitifu Rutagisha akomeza avuga ko banasanze imashini bazanye ishobora kurengerwa n’itaka bigateza indi mpanuka.
Rutagisha yihanganishije umuryango wagize ibyago, asaba abaturage gucika ku myitwarire yo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Uwayezu Jean de Dieu yagwiriwe n’ikirombe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ari kumwe n’abandi babiri, bo bavamo banegekaye bajyanwa kwa Muganga.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ngororero

