Umuryango wa ’Comfort My People’ wizihije imyaka 20 umaze ushinzwe

Hakaswe umutsima hizihizwa imyaka 20 uyu muryango umaze ushinzwe

Umuryango wa ‘Comfort My People International’ wizihije imyaka 20 umaze ukorera mu Rwanda, ushimirwa ibikorwa byawo byo gufasha abatishoboye, gutanga amatungo no gufasha urubyiruko kuva mu biyobyabwenge.

Uyu muryango wa Gikirisitu udaharanira inyungu washinzwe mu 2006, mu bo ufasha hakaba harimo abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku wa 2 Ukwakira 2026, wizihije iyi sabukuru mu birori byabereye mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali, byitabirwa n’abakozi bawo n’abaturage wahinduriye ubuzima mu bihe bitandukanye.

Ni ibirori byitabiriwe kandi n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge uyu muryango ukoreramo, abapasiteri batandukanye, ndetse na Pasiteri Walt n’umugore we Britt, baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Pasiteri Willy Rumenera, washinze Comfort My People, yavuze ko imaze kubakira abatishoboye barenga 200, ndetse igafasha ibihumbi by’abaturage kubona ubwisungane mu kwivuza.

Ati: “Benshi cyane bishyuriwe Mituweli. Buri mwaka, twishyurira abatishoboye mu turere dutandukanye. Mu myaka 20, abo Comfort My People yambitse, yagaburiye n’abo yafashije ntibagira ingano. Imana yarabikoze.”

Yavuze ko abarenga 200 banyuze muri Teen Challenge Rwanda, ikigo cyatangijwe n’uyu muryango mu rwego rwo gufasha abantu kuva mu biyobyabwenge.

Comfort My People yakoze ibikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho y’abaturage bo mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, aho yatangiye gukorera mu 2008.

Pasiteri Willy Rumenera yavuze ko muri icyo gihe uyu muryango watanze amatungo arimo inkwavu 96, ihene 82, intama 76, inka ebyiri n’inkoko 105 zitera amagi.

Yavuze ko hanubatswe amazu 68 y’abatishoboye, ubwiherero 20 n’ibigega 30 bifata litiro 10,000 by’amazi buri kimwe.

Hubatswe kandi ubwanikiro butanu ndetse n’ibigega bitandatu byo guhunika ibirayi, bifite ubushobozi bwo kubika toni 120 zose hamwe.

Ati: “Mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi no kongera umusaruro, abagore 42 bahawe amahugurwa mu buhinzi bw’imboga.”

Pasiteri Rumenera yavuze ko nko mu Karere ka Bugesera, Comfort My People yubatse amazu 87 y’abatishoboye, ihugura abagore 50 mu buhinzi bugezweho kandi itanga ihene 89.

Yavuze kandi ko imirasire y’izuba yashyizwe ku mazu 20 y’abatishoboye, mu gihe abana 36 bamaze kwishyurirwa amashuri kuva mu 2013.

Muri ako karere kandi hubatswe amatorero atatu, mu gihe abaturage benshi bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza buri mwaka.

Ibikorwa nk’ibi byanakorewe mu tundi turere turimo Kamonyi mu Majyepfo, Gicumbi mu Majyaruguru na Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda n’ahandi.

Ubuhamya bw’abafashijwe

Justine Nishimwe yavuze ko Comfort My People yatangiye kumwishyurira amashuri ubwo yari mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, ubu akaba ari hafi gusoza kaminuza.

Ati: “Bamfashe nkiri muto, nigaga mu mashuri abanza. Bakomeje kumba hafi, barankurikirana. Imana ingirira neza, nguma kugira ubwenge, ubu ngeze muri kaminuza.”

Dancille Mukandori, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko Comfort My People yamwubakiye inzu atuyemo mu gihe yari yarabuze aho akinga umusaya.

Ati: “Baranyubakiye, bakomeza kunkurikirana ndetse bakajya banansura. Ni bo bantu ba mbere nabonye banyitayeho. Imana ni yo yabampaye, bambera abavandimwe n’abana.”

Niyigena Celestin wo mu Karere ka Nyamagabe yavuze ko yanyuze mu buzima bwo ku muhanda, ibiyobyabwenge n’ubujura, ndetse akajya i Iwawa kwiga ubwubatsi, ariko nyuma agasubira muri izo ngeso.

Avuga ko ubufasha yahawe bwamufashije guhinduka icyaremwe gishya, akakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza we.

Ati: “Nafashijwe kwakira Umwuka Wera, mba icyaremwe gishya. Imana yarantoranyije, ndahinduka. Ubu sinshobora gushyigikira ingeso mbi.”

Ndaruhutse Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Jarama, yavuze ko Comfort My People yagize uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage bo muri uyu Murenge.

Yavuze ko uyu muryango wafashije mu kurwanya ibiyobyabwenge, kwishyurira abaturage Mituweli no guteza imbere imibanire y’urubyiruko binyuze mu marushanwa y’umupira w’amaguru.

Ati: “Uyu munsi dufite abaturage beza tubikesha Comfort My People. Badusigiye umusaruro ushimishije.”

Pasiteri Walt n’umugore we basengeye Pasiteri Willy Rumenera n’umuryango we, ndetse n’abawugenerwabikorwa, babifuriza gukomeza gukura mu buntu bw’Imana no kwagura ibikorwa.

Hakaswe umutsima hizihizwa imyaka 20 uyu muryango umaze ushinzwe

Manirahari yafashijwe na Comfort My People kureka ibiyoyabwenge akanavuzwa igisebe yari amaranye imyaka 5

Abakozi ba Comfort My People bashimiwe uruhare bagira mu guhindura ubuzima bw’abaturage
Past Walt yasabiye umugisha Comfort My People

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *