Abantu batamenyekanye barakekwaho ubwicanyi

Kamonyi ni mu ibara ritukura cyane

Kamonyi: Umusaza w’imyaka 78 birakekwa ko yishwe n’ibisambo byamusanze iwe mu rugo, bimutera icyuma.

Birushyabagabo Juvénal w’Imyaka 78 y’amavuko urupfu rwe rwabereye mu Murenge wa Rugarika, Akagari ka Nyarubuye, Umudugudu wa Remera ahagana saa sita z’ijoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, Nkurunziza Jean de Dieu yabwiye UMUSEKE ko Birushyabagabo yatashye bwije aherekezwa n’inshuti ye imugeza mu rugo, baricara baraganira maze abonye amasaha akuze abasezeraho arataha.

Ngo byageze saa tanu z’ijoro, umugore we arungurutse abona abantu batatu bagenda mu rugo, akangura umugabo we asohoka agiye kureba abo ari bo.

Ati: “Bageze ku rugi bararujegeza uyu musaza aza kureba abarimo kubikora, ageze ku muryango bamutera icyuma arapfa.”

Gitifu avuga ko umugore we amaze kubona ko ari ibisambo byishe umugabo yahise atabaza abaturanyi baratabara basanga abo bagizi ba nabi bacitse.

Uyu Muyobozi avuga ko usibye kwica uyu musaza, nta kintu cyo mu rugo batwaye cyangwa itungo.

Nkurunziza avuga ko nta makimbirane uriya mugabo yari afitanye n’abaturanyi be cyangwa abo mu muryango we.

Yavuze ko Inzego za Polisi, iz’ubugenzacyaha ndetse n’iz’ibanze bahageze bahumuriza abaturage n’umuryango uyu musaza asize.

CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko Polisi yamenye amakuru ijyayo isanga, uwo mugabo yatewe n’abagizi ba nabi baramukomeretsa biza kumuviramo urupfu.

Polisi yafashe umugabo w’imyaka 50 ukekwaho kugira uruhare muri urwo rugomo, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Kayenzi.

Mu butumwa Polisi itanga ni ukwibutsa abaturage kwirinda ibikorwa byose by’urugomo, kuko bizamo gukubita no gukomeretsa, ikabasaba kwirinda ibyo bikorwa byose bihungabanya umutekano.

Ubirengaho aba abangamiye inshingano za Polisi zo kurinda abaturage, ubifatiwemo arafatwa agafungwa.

Umurambo wa Birushyabagabo Juvénal wajyanywe mu Bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma. Birushyabagabo asize umugore n’abana 8.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

Share This Article
1 Comment
  • Biteye agahinda.Umuntu icyo bamuhoye.Gusa hali iyo abajura bica umuntu kubera ko aje kubareba gusa.Mwibuke ko akenshi baba banyoye ibiyobyabwenge….Kwica UMUNTU ni icyaha gikomeye,icyo wamuhora cyose,niyo byaba mu ntambara.Uwo muntu wica,ntabwo ushobora kumuzura.Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi nkuko ijambo ryayo rivuga.Ikadusaba no gukunda n’abanzi bacu.Imana itubuza no kwihorera (revenge).Imana yakuremye,niko ibishaka.Kwanga kubyemera,witwaza ngo no muli Israel kera bararwanaga,uba ukoze icyaha cyo gusuzugura umuremyi wawe,bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli paradis.Bible isobanura neza ko imana yemereraga abayisirayeli kurwanya gusa abasengaga ibigirwamana,ndetse yabatizaga abamarayika bo kubarwanirira.Nyuma yaho yohereje Yesu ku isi,kubuza abakristu nyakuli kurwana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *