Amavubi yakiranywe ubwuzu nyuma y’urugendo rurerure

Abanyarwanda benshi bakiranye ibyishimo ikipe y’Igihugu [Amavubi] ubwo yageraga mu Rwanda ikubutse muri Cap-Vert aho yatsinze ikipe y’icyo gihugu ibitego 2-1 mu mukino wa kabiri wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027.

Amavubi yageze i Kigali ku manywa yo ku wa 2 Ukwakira 2026, nyuma yo gukora urugendo rurerure rungana n’amasaha 72 kuva i Praia muri Cap-Vert kugera mu Rwanda.

Ubwo abagize itsinda ryajyanye n’ikipe y’Igihugu bageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, basanze Abanyarwanda benshi bari baje kubakirana ubwuzu no kubereka ko babishimiye nyuma y’intsinzi batahanye.

Ubwo bajyaga muri Cap-Vert, bari bakoresheje amasaha 18 mu gihe kugaruka bakoresheje hafi amasaha 72, byatewe n’uko indege yabazanye ibakura Nairobi ibazana i Kigali, yagiye yimura amasaha bikagera aho bagera mu Rwanda Saa Cyenda z’amanywa nyamara byari biteganyijwe ko bahagera Saa Mbiri z’Igitondo.

Gusa ubwo bakirwaga na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire, Amavubi yijejwe ko ubwo bazaba bagiye gukina na Mali, bazajyanwa n’indege yihariye mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ingendo zinaniza abakinnyi.

U Rwanda rufite amanota atandatu ku yandi nyuma yo gutsinda Liberia ibitego 3-1 rukanatsinda Cap-Vert ibitego 2-1. Muri iri tsinda K, ruyanganya na Mali yatsinze Cap-Vert ibitego 3-1 ikanatsinda Liberia igitego 1-0.

Ubwo umutoza yageraga i Kanombe yagaragarijwe urukundo rudasanzwe
Kapiteni w’Amavubi yasohotse mu ba mbere
Abatoza bungirije Constantine
Abafana beretse abakinnyi b’Amavubi urukundo rudasanzwe
Minisitiri Nelly Mukazayire, yijeje Amavubi ko nta kibazo cy’ingendo kizongera kubaho
Min. Nelly na Constantine ubwo bumvaga ubusabe bw’abakinnyi
Kapiteni, Bizimana Djihad ari mu bavuze ijambo
Joy-Lance Mickels ari mu bavugiye bagenzi be
Bakiriwe na Ministiri na Komite Nyobozi ya FERWAFA

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *