U Burundi buri kwitegura kwakira abantu birukanwe muri Amerika

Perezida Ndayishimiye w'u Burundi na Trump wa Amerika

Ubutegetsi mu Burundi bwatangaje buri kwitegura kwakira bamwe mu bimukira b’abanyamahanga Leta Zunze Ubumwe za Amerika yirukanye.

Aba bazakirwa binyuze mu masezerano ibihugu byombi byasinye muri Gashyantare 2026, nyuma y’uko mu Kuboza 2025 Leta zunze Ubumwe za Amerika zari zagejeje  ku Burundi icyifuzo cyo kwakira abo banyamahanga mu nyandiko yo ku wa 8 Ukuboza 2025.

Amerika yifuzaga ko u Burundi bwazakira abimukira bashobora kuba bafatwa n’ubuyobozi nk’ababangamiye umutekano w’igihugu cyangwa uw’abaturage.

Ku wa 6 Gashyantare 2026, u Burundi bwasubije ko bwemeye iyo gahunda, ariko bugaragaza ko butifuza kwakira abantu bakoze ibyaha by’urugomo.

Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi, Nancy Ninette Mutoni, aherutse gutangaza ko igihugu cye kizakira abantu badafite ibirego bakurikiranyweho kandi badafite aho bahuriye n’iterabwoba.

Mutoni yavuze ko imyiteguro yo kubakira yatangiye, ariko ntiyatangaza umubare w’abantu u Burundi buzakira cyangwa igihe bazagerera mu gihugu.

Yasobanuye ko kwakira abo bantu bisaba gutegura aho bazaba, ibizabatunga ndetse n’uburyo bazabana n’abaturage bo mu Burundi.

Ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump muri Amerika bukomeje gushyira mu bikorwa gahunda yo kwirukana abimukira badafite ibyangobwa bibemerera gutura muri Amerika.

Amazerano Amerika isinyana n’ibihugu bitandukanye aba arimo ingingo z’uko abo bimukira boherezwa mu gihugu runaka badakomokamo kikabakira, aho bakaba ariho basabira ibyangombwa byabagarura gutura muri Amerika cyangwa ikindi Gihugu.

U Rwanda narwo ni kimwe mu bihugu byasinyanye amasezerano na Amerika ndetse itsinda ry’abantu barindwi bagenzuwe ndetse bakanemezwa, ryageze mu Rwanda hagati muri Kanama 2025.

Ibindi bihugu byo muri Afurika byakiriye abimukira birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Eswatini na Sudani y’Epfo.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Ubwo bijyanye n’amafaranga menshi Amerika izaha u Burundi.Ikibabaje nuko Amerika ibirukana ivuga ko ari abagizi ba nabi.Trump agomba kwibuka ko iyi si twese twayihawe n’imana ngo tuyibemo twese mu mahoro,kandi dukundana.Kuba abantu barayiciyemo ibice,babigezeho akenshi binyuze mu ntambara.Ako kajagali imana izagakuraho,isi ibe igihugu kimwe,kizayoborwa na Yesu nkuko bible ivuga.Niwe uzaza akayihindura paradizo,akayikuramo abantu bose bameze nka Trump,nukuvuga abakora ibyo itubuza.Yesu kandi azazura abantu bose bapfuye barumviraga imana,nabo abahe ubuzima bw’iteka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *