Umusore wagiye kugura indaya ibye byarangiye mu marira

Tuyishimire wo mu Karere ka Gicumbi ubu ari kuvurirwa mu Bitaro bya Byumba ( ifoto: Tv1)

Gicumbi – Tuyishimire wo mu Karere ka Gicumbi ubu ari kuvurirwa mu Bitaro bya Byumba nyuma yo gukomeretswa ku gitsina n’indaya bapfa amafaranga y’ubwishyu.

Abaganiriye na Tv1 bavuze ko ibi byabaye mu ijoro rya tariki 17 Mata 2026, mu masaha ya saa yine ubwo uwo mugabo bavuga ko yitwa Tuyishimire yaguraga indaya, bamara gukora imibonano mpuzabitsina ubwishyu bukabura.

Abaturage bavuga ko uwo mugabo yahise akatwa n’indaya ku gitsina ikoresheje urwembe.

Umuturage ati “Yagiye gushaka uwo bararana agezeyo barakora barangije agiye kwishyura 5000 Frw bari bumvikanye arayabura birangira bamukomerekeje.”

Undi ati “Amakosa afite umugabo kugeza saa sita sa ngahe bamukatiye ibyo bintu bye aba yaratashye agasanga umugore.

Undi ati ” Ni kimwe kimwe, yanze kumwishyura undi nawe akora ibyo yumva.”

Tuyishimire ubu urembeye mu bitaro bya Byumba ntiyemera ko yabuze ubwishyu, akavuga ko ku ikubitiro yari yumvikanye n’umukobwa Frw 5000, nyuma yabona afite amafaranga 40,000 ahita ayazamura ayageza kuri Frw 10,000, undi yanga kuyamuha imvururu zivuka uko, kugeza akaswe ku gutsina.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yabwiye Tv1 ko ayo makuru bayamenye, ndetse ukekwaho icyaha arafatwa ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba n’uwakorewe icyo cyaha ubu yajyanwe mu bitaro.

Tuyishimire wo mu Karere ka Gicumbi ubu ari kuvurirwa mu Bitaro bya Byumba ( ifoto: Tv1)
Share This Article