Rwamagana: Umugabo wo mu Murenge wa Gahengeri, Akarere ka Rwamagana, yakomeretse nyuma yo guterwa ibyuma n’umugore babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, mu makimbirane bivugwa ko yari ashingiye ku gucyekanaho gucana inyuma.
Ndaruhutse Thomas, utuye mu Mudugudu wa Nyirarwirungu, Akagari ka Mutamwa, Umurenge wa Gahengeri, ni we wakomeretse nyuma yo guterwa ibyuma n’umugore witwa Mukeshimana Marie Chantal, babana mu buryo butemewe n’amategeko.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 01 Ukwakira 2026, aho amakuru y’ibanze avuga ko intandaro y’amakimbirane ari ukutumvikana hagati y’aba bombi, buri wese akeka ko mugenzi we amuca inyuma.
Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Gahengeri, Karangwa Charles, usimbura umuyobozi usanzwe w’uyu Murenge uri mu kiruhuko.
Karangwa yabwiye UMUSEKE ko Mukeshimana akekwaho gutera ibyuma Ndaruhutse, nyuma agahita ahunga, aho kuri ubu akirimo gushakishwa ngo afatwe abazwe kuri ibi acyekwaho.
Ati: “Amakuru twayamenye bitinze, ariko turimo turayakurikirana ngo tumenye uwakomeretse uko ameze, tunashakishe icyakorwa kugira ngo uwamukomerekeje akurikiranwe, kuko akimara kubikora nta wamenye aho yagiye.”
Yongeyeho, ati: “Icyo turimo gukora ni ukureba niba yafatwa agakurikiranwa, kuko gukubita no gukomeretsa ntabwo ari ikintu cyo kureberera, na cyane ko yamukomerekeje akoresheje icyuma, atari n’impanuka.
Amakuru y’ibanze twamenye ni uko ibyo abaturage bavuga, ari uko bapfuye amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma, ariko ntabwo turabibonera ibimenyetso.”
Uyu muyobozi yavuze ko amakuru arambuye ku cyateye aya makimbirane azamenyekana nyuma y’uko uyu ucyekwa afashwe, cyane ko kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru bari bataramenya aho aherereye.
Abaturanyi bavuga ko atari ubwa mbere aba bantu bagirana amakimbirane, cyane cyane iyo bombi banyoye inzoga.
Abaturage bavuga ko iyo amakimbirane yabaga, Mukeshimana yajyaga ahitamo kuva mu rugo, ariko nyuma akagaruka. Bavuga kandi ko bombi bari baratandukanye n’abo bari basanzwe babana, bakaza kumvikana kubana.
Andi makuru avuga ko nyuma y’uko Ndaruhutse aterwa ibyuma, abaturage bahise batabara, ndetse bagerageza gushaka ubufasha kugira ngo ajyanwe kwa muganga.
Abaturage bavuga ko ikibazo cyabanje kumenyeshwa Umuyobozi w’Umudugudu, ariko ntiyagira icyo akora.
Mu gitondo cyo ku wa 2 Ukwakira 2026, Mukeshimana bivugwa ko yahise asubira iwabo, kuko umudugudu akomokamo wegereye uwo yari atuyemo na Ndaruhutse, aho abaturage bakomeje kumubona nubwo ubuyobozi buvuga ko bwamubuze.
Ku ruhande rwa Polisi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Hamdun Twizeyimana, yavuze ko amakuru y’uru rugomo atari yayamenya, gusa ngo arakomeza ayakurikirane.
Kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga, Ndaruhutse Thomas yari akiri kwa muganga mu Kigo Nderabuzima cya Kabuga aho bita kubabikira, aho yari yajyanywe kuvurirwa ibikomere.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gahengeri bukangurira abaturage kwirinda amakimbirane no kwihorera, ahubwo igihe habaye ukutumvikana bakegera ubuyobozi kugira ngo bubafashe gukemura ibibazo mu mahoro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire yavuze ko iyo abantu bahisemo kwikemurira amakimbirane ku giti cyabo, bishobora kubaviramo gukora ibyaha cyangwa gukomeretsanya.
Icyo amategeko ateganya
Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 121, riteganya icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.
Iri tegeko riteganya ko umuntu wese ukomeretsa undi ku bushake, amukubita cyangwa amusagarira ku buryo bumubabaza, aba akoze icyaha.
Iyo ahamijwe icyo cyaha n’urukiko, ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, ndetse n’ihazabu iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 ariko atarenze 1,000,000.
Igihano gishobora gukazwa iyo icyaha gikorewe umwana, umubyeyi cyangwa uwo bashyingiranywe, iyo cyakozwe hakoreshejwe umugambi wateguwe mbere, cyangwa iyo cyateje ubumuga buhoraho, uburwayi bukomeye cyangwa urupfu.
Inkuru yanditswe na Eric Habimana

