Perezida Kagame yarahije Senateri Gasamagera na Depite Niyonshuti Ben

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye indahiro ya Senateri Amb. Gasamagera Wellars washyizweho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki nk’Umusenateri urihagarariye mu Nteko n’iya Niyonshuti Ben winjiye mu Nteko nk’Umudepite uhagarariye urubyiruko, ababwira ko bagomba gukoresha kumenya, kubona n’imyifatire abantu bagomba kugira.

Indahiro zabo Umukuru w’Igihugu yazakiriye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Ukwakira, 2026 mu muhango wabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

Amaze kwakira indahiro zabo Perezida Paul Kagame yababwiye ko abayobozi mu Nteko Ishinga amategeko bafite byinshi bagenzura bijyanye n’ibikorwa bya Guverinoma, ndetse bikagenda bigafata no ku zindi nzego.

Ati “Ibyo rero kugira ngo abantu babyuzuze neza, izo nshingano abantu bazuzuze neza na none bagomba gukoresha kumenya, kubona n’imyifatire abantu bagomba kugira. Ntabwo ari ibyo kuzuza amategeko gusa, birarenze biba no mu muco usanzwe, uko abantu bagomba kwifata bitagomba guhora bishingiye mu mategeko, byinshi bikomoka ku muco.”

Umukuru w’Igihugu kandi yababwiye ko izi ari inshingano zisanzwe nta gishya kiri bwongerweho ko ahubwo ari ukwibutsa abarahiye mbere n’abazarahira nyuma inshingano baba bafite.

Ati “Mbifurije rero akazi keza namwe muzakore ibishoboka kugira ngo mwuzuze neza ako kazi.”

Ku wa 24 Nzeri 2026 nibwo Senateri Amb. Gasamagera Wellars yashyizweho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki nk’Umusenateri urihagarariye mu Nteko, asimbuye Senateri Mukabalisa Donatilla uherutse gupfa.

Gasamagera agarutse muri Sena, nyuma y’uko yari yarigeze kuba Umusenateri hagati ya 2003 na 2011.

Uretse uwo mwanya, Amb. Gazasamagera yakoze izindi nshingano zirimo kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-INKOTANYI hagati y’intangiriro za 2023 n’Ukuboza 2025.

Yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola na Sao Tome & Principe, ndetse hagati ya 1997 na 2001, yayoboye Perefegitura yahoze yitwa Kigali Ngari.

Niyonshuti Ben we yatorewe kuba Umudepite uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa 02 Nzeri 2026, nyuma yo kugira amajwi 47 mu bantu 198 batoye bingana na 23,9%, mu gihe uwamukurikiye yatowe n’abantu 20 bingana na 10,2% by’abatoye.

Uyu wari usanzwe yikorera ndetse akaba yari anashinzwe ubukangurambaga mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Nyarugenge hamwe n’Imibereho Myiza mu Rugaga rw’Urubyiruko mu Mujyi wa Kigali, yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko nk’Umudepite uhagarariye urubyiruko, umwanya asimbuyeho Icyitegetse Venuste weguye tariki 11 Kamena, 2026 ku mpamvu ze bwite.

Abinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko bafashe ifoto y’urwibutso bari kumwe n’Abayobozi Bakuru b’Igihugu
Perezida Paul Kagame

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *