Lakeside Dairy Ltd, uruganda rwo muri Uganda, rwatangiye kugeza ku isoko ry’u Rwanda amata y’umwimerere, atunganyijwe mu buryo bwizewe kandi akungahaye ku ntungamubiri n’imyunyungugu.
Aya mata ya Dairy Top Long Life UHT Whole Milk aje ku isoko ry’u Rwanda mu gihe abaturage hirya no hino mu gihugu bakomeje kugaragaza ikibazo cy’ibura ry’amata n’izamuka ry’ibiciro byayo.
Ni amata atunganywa hakoreshejwe uburyo bwa UHT, bigatuma amara igihe kirekire atarafungurwa, iyo abitswe hakurikijwe amabwiriza ari ku gapaki.
Mu Rwanda, Lakeside Dairy ihagarariwe na Allan Mutesa Bucyana, ufite intego yo kugeza ku Banyarwanda amata atunganyijwe kandi abikwa igihe kirekire.
Ati: “Turifuza kugeza ku bakiliya bo mu Rwanda amata meza, afite intungamubiri kandi atunganyijwe mu buryo bwizewe, kugira ngo buri muryango ubone amata meza yo gukoresha mu buzima bwa buri munsi.”
Bucyana avuga ko kugeza ubu amata ya Dairy Top Whole aboneka mu bipimo bya mililitiro 200 na 500, kandi agurishwa hirya no hino mu gihugu.
Ati: “Ni amata ashobora kubikwa atashyizwe muri firigo, igihe cyose hakurikijwe amabwiriza ari ku gapaki. Amaze gufungurwa, agomba kubikwa no gukoreshwa hakurikijwe ayo mabwiriza.”
Ashimangira ko aya mata ari isoko y’intungamubiri zirimo poroteyine, calcium, phosphorus na vitamine B12, aho calcium igira uruhare rukomeye mu mikurire no gukomera kw’amagufa n’amenyo.
Lakeside Dairy Ltd yashinzwe mu 2014, nyuma yo kugura Hillside Dairy & Agriculture Ltd, sosiyete yakoraga ubuhinzi n’ubworozi muri Uganda.
Uruganda rutunganya ibikomoka ku mata birimo amata y’inshyushyu n’ikivuguto, kandi ruri mu bigize Dodla Dairy Group.
Kwinjira ku isoko ry’u Rwanda biri mu rwego rwo kwagura ibikorwa by’uru ruganda no kugeza ibicuruzwa byarwo ku masoko yo hanze ya Uganda.
Abashaka amakuru kuri Dairy Top Milk mu Rwanda bashobora kuvugana n’abayihagarariye kuri +250 788 914 749.
Abifuza kumenya kandi ibikorwa bya Dairy Top Milk Rwanda bashobora kubikurikira kuri Instagram na TikTok, ndetse no kuri X, aho ikoresha izina @DairyTopMilkRwa.

UMUSEKE.RW

