Perezida Zelensky yakangaranyijwe n’ibitero u Burusiya bwagabye kuri Ukraine

Kyiv yibasiwe n'ibitero bya misile z'u Burusiya

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yakangaranyijwe n’ibitero bikomeye bya misile u Burusiya bwagabye ku mijyi itandukanye ya Ukraine, avuga ko igitero cyibasiye Umurwa Mukuru Kyiv ari “kimwe mu bitero bikomeye cyane bya misile” kuva intambara yatangira.

Ibyo bitero byahitanye abantu bane, abandi nibura 36 barakomereka. Abantu batatu bishwe, abandi 20 barakomereka mu mujyi wa Kharkiv, mu gihe i Kyiv umuntu umwe yishwe, abandi 16 bagakomereka.

Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko ingabo zirwanira mu kirere zabashije kurasa misile 18 muri 41 zarashwe, ndetse zihagarika drones 108.

Guverineri w’Intara ya Kharkiv, Oleh Syniehubov, yavuze ko igitero cyibasiye ikigo cy’amaposita giherereye mu nkengero z’umujyi, gihitana abagabo batatu bari hagati y’imyaka 24 na 62. Yavuze kandi ko batatu mu bakomeretse bari mu buzima butameze neza.

Minisiteri ishinzwe ubutabazi muri Ukraine yavuze ko ikigo cy’ibikoresho n’ibicuruzwa giherereye mu Karere ka Bucha, hafi ya Kyiv, na cyo cyibasiwe, abantu babiri bagakomereka.

Zelensky yavuze ko u Burusiya bwakoresheje intwaro zitandukanye muri ibyo bitero, zirimo misile za Iskander na Zircon ndetse na drones 125.

Mu gihe u Burusiya bwagabaga ibitero kuri Ukraine, Kyiv nayo yakomeje kwibasira ibikorwa remezo byo mu Burusiya.

Zelensky yavuze ko Ukraine yibasiye ububiko butatu bwa peteroli mu Ntara ya Stavropol, ndetse n’ikindi kigo gikora mu rwego rw’ibikomoka kuri peteroli muri iyo ntara.

Yavuze kandi ko ubwato butatu bw’u Burusiya butwara peteroli bwirasiwe mu Nyanja y’Umukara.

Kuva mu 2022 rwarambikanye hagati ya Ukraine n’u Burusiya nyuma y’uko u Burusiya butangije ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine mu kiswe gukumira ko Umuryango wo gutabarana wa OTAN wazabwigarurira.

Ni intambara yabaye ikibazo ku mpande zombi dore ko nta na rumwe rwabashije kuyitsinda n’abafatanyabikorwa ba buri ruhande.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *