Amerika na Iran byarubiye

Ibitero bya Iran byongeye gukangaranya ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati

Imirwano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran yarushijeho gukara, aho ibihugu byombi bikomeje kugaba ibitero ku birindiro bya gisirikare, mu gihe Amerika yatangaje ko abasirikare bayo babiri bishwe, undi umwe akaburirwa irengero mu gitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare kiri muri Jordanie.

Ubuyobozi bw’ingabo za Amerika zishinzwe ibikorwa mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwatangaje ko ku wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2026, bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bya gisirikare bya Iran birimo ibigo bishinzwe kugenzura inkombe no kurinda ikirere, ubushobozi bw’ingabo zo mu mazi, ndetse n’ububiko bwa misile n’indege zitagira abapilote.

CENTCOM yavuze ko ibi bitero byari bigamije gukomeza guca intege ubushobozi bwa gisirikare bwa Iran, ndetse ko yanagabye ibitero ku Ngabo zishinzwe kurinda Impinduramatwara ya Kisilamu muri Iran (IRGC), mu rwego rwo gusubiza ku gitero cyagabwe ku birindiro by’ingabo za Amerika muri Jordanie. Iki gitero cyaguyemo abasirikare babiri ba Amerika, undi umwe aburirwa irengero.

Minisiteri y’Ubuzima muri Iran yo yatangaje ko nibura abantu 50 bamaze gupfa, mu gihe abandi barenga 500 bakomeretse mu bitero Amerika yagabye muri icyo gihugu mu byumweru bitatu bishize.

Iran yavuze ko ku wa Gatandatu yibasiye ikibuga cy’indege cya gisirikare ndetse n’ububiko bw’ibikoresho bya gisirikare bya Amerika muri Kuwait.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei, yanenze bikomeye Amerika, avuga ko kutubahiriza amasezerano kwayo inshuro nyinshi byagaragaje ko nta cyizere inyadiko  ya Perezida wa Amerika ishobora kugirirwa.

Yagize ati “Kurenga ku masezerano kenshi kwa Amerika kwagaragaje ukuri kw’ingenzi: umukono wa Perezida wa Amerika nta gaciro na mba ufite kandi nta cyizere ushobora kugirirwa.”

Mu butumwa bwanyujijwe kuri Televiziyo y’Igihugu ya Iran ku wa Gatandatu, Khamenei yavuze ko Amerika izahabwa isomo rikomeye.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Trump,Putin na Ji Ping bashaka kwigarurira isi kubera imbaraga za gisirikare.Nibyo bita “La loi du plus fort” cyangwa “Might makes right”.Reba ibyo Putin akorera Ukraine.Reba China ishaka gufata ku ngufu Taiwan.Amaherezo azaba ayahe? There is a guy upstairs nkuko bavuga.Hali ubarusha imbaraga.Imana yashyizeho umunsi izakuraho abategeka isi bose nkuko ijambo ryayo rivuga.Noneho ubutegetsi bw’isi yose ikabuha Yesu
    mu isi izaba paradis.Shaka Imana cyane,we kwibera gusa mu byisi nkuko benshi bameze,kugirango uzabe muli iyo paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *