Umugabo wo mu karere ka Nyanza yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we aho umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu mazi y’urugomero ruri mu murenge wa Rwabicuma.
Kuri uyu wa 03 Nyakanga 2026 ku rugomero rw’amazi ku ruhande ruherereye mu mudugudu wa Nyabubare, mu kagari ka Mushirarungu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, habonetse umurambo w’umugore witwa AYINGENEYE Ruth uri mu kigero cy’imyaka 31 y’amavuko.
Uyu mugore yabanaga n’umugabo we batasezeranye imbere y’amategeko, uri mu kigero cy’imyaka 44 babyaranye abana batatu.
Amakuru UMUSEKE wamenye, umugabo avuga ko yabuze umugore we taliki ya 01/07/2026 ubwo bari bagiye kuvomera inyanya.
Umugabo akavuga ko yamusize mu kabande akajya mu isantiri ya Runga, iri muri uriya murenge wa Rwabicuma gucaginga (gushakira umuriro) telefone, ngo atashye abura umugore we ariryamira, n’abana be.
Bukeye ku wa 02/07/2026 nibwo yagiye kwa Mutwarasibo kumubwira ko yabuze umugore we, maze kuri uyu munsi taliki ya 03/07/2026 bagiye kurebera ku kiyaga, bamubona ku nkombe y’amazi yarapfuye.
Amakuru atangwa n’abaturage bavuga ko uriya mugabo asanganywe amakimbirane n’umugore we ashingiye ku gucana inyuma kw’abashakanye.
Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze yabwiye UMUSEKE ko umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Umugabo n’undi muturanyi bakekwaho kwica nyakwigendera, bakamujugunya mu mazi bajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, mu karere ka Nyanza iperereza rikaba ryatangiye.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
