Inkuru y’abagabo bagiye kwiba ihene yarangiye nabi

Ihene (Photo Imvaho Nshya)

Bugesera: Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, abagabo bakekwaho kuba ari abajura b’amatungo bateye urugo rw’umuturage bagamije kumwiba ihene, nyuma aza kubumva arabyuka arwana na bo, atema umwe mu mutwe, amakuru aremeza ko yaguye kwa muganga.

Ubu bugizi bwa nabi bwabaye tariki 18 /4/2026 mu mudugudu wa Rwakaramira, akagari ka Kibenga, mu murenge wa Mayange.

Amakuru avuga ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu ahagana saa munani (02h00 a.m) abajura batabashije kumenyekana bagiye mu rugo rwa Karimba Valens w’imyaka 63 bamukingirana mu nzu, bica ingufuri y’inzu yarazagamo amatungo bamwiba ihene 7.

Ubwo ibyo byabaga inkoko zatangiye gutaka, nyiri urugo arabyumva akoze ku rugi asanga bamukingiranye, ahita anyura mu idirishya ageze hanze ahasanga “abajura batatu”, umwe ari mu nzu agiye kwiba n’inkoko niko kurwana na bo.

Muri iyo mirwano nyiri urugo yakomerekeje umwe muri abo bajura mu mutwe akoresheje umuhoro, abandi bahita biruka.

Uwatewe yahise atabaza abaturage n’irondo, batangira gushakisha izo hene zibwe zifatirwa mu cyapa cya Nyagihunika, mu murenge wa Musenyi, abari bazifite bazitaye bariruka.

Nyiri urugo na we abajura bamuteraguye amabuye ku kaguru arakomereka ku buryo acumbagira.

Amazina y’uwakomeretse (umujura) ntiyabashije kumenyekana, kuko atabashaga kuvuga. Amakuru avuga ko uwakomeretse yahise ajyanwa kwa Muganga, ku Bitaro by’i Nyamata, gusa UMUSEKE wamenye ko yaje gupfirayo.

Ihene zasubijwe nyirazo, cyakora amakuru avuga ko nyiru urugo watemye umujura arimo gushakishwa ngo ashyikirizwa Polisi.

Turacyagerageza kuvugana n’ubuyobozi…

UMUSEKE.RW

Share This Article