RMB iraburira abacukuzi  gufata ingamba zihangana n’imvura

Ubuyobozi bw’Urwego Rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB) bwaburiye abacukuzi bose gufata ingamba zo kwirinda impanuka zishobora guterwa n’imvura iteganyijwe.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (METEO RWANDA) giheruka gutangaza ko mu gihembwe cy’Itumba rya 2026 hateganyijwe imvura iri hejuru gato y’impuzandengo y’isanzwe igwa mu Itumba, ikazaba iri hagati ya milimetero 280 na 800.

Meteo yavugaga ko biteganyijwe ko imvura y’Itumba rya 2026 izacika hagati y’itariki ya 15 na 29 Gicurasi 2026.

Urwego Rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB), rugendeye kuri aya makuru, rwasabye abari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro gufata ingamba hakiri kare mu rwego rwo kwirinda no guhangana n’ingaruka zaterwa n’iyi mvura.

RMB ivuga ko “abafite impushya basabwa gukuraho no kwirinda ikintu cyose cyateza impanuka mu kirombe kandi ko
mbere y’uko akazi gatangira, umutekenisiye ushinzwe ibikorwa by’ubucukuzi agomba kubanza kugenzura ko aho abakozi bagiye gukorera nta nkomyi yateza impanuka ihari kandi akabikorera raporo ya buri munsi ibikwa mu biro bya sosiyete cyangwa koperative.”

Uru rwego rwasabye kandi ko abakozi bagomba kwambara ibikoresho by’ubwirinzi igihe cyose bari mu kazi kandi bagomba kugira amasezerano n’amakarita y’akazi yanditse kandi umukozi agahabwa kopi.

RMB isaba ko indani zose zidafite aho basohokera mu gihe cy’ubutabazi zigomba guhita zifungwa hakabanza gutegurwa.

Rwongeraho ko hagomba gushyirwaho itsinda rishinzwe ubutabazi bw’ibanze aho bitarakorwa.

Uru rwego ruvuga ko ari ngombwa kumenyekanisha ku nzego zose ikintu cyose kitashoboye kuvanwaho bikekwa ko cyateza impanuka kugirango habeho ubufatanye mu kuyikumira; kandi hakaba hafunze hariho n’ibimenyetso bigaragaza ko ntawemerewe kuhegera kandi bakirinda ibikorwa byose byahembera ubucukuzi butemewe muri mine hashyirwaho uburinzi buhagije.

RMB ivuga ko impanuka zikunze kubera mu birombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro akenshi ziterwa n’impamvu zishobora kwirindwa binyuze mu gukurikiza amabwiriza y’ubuzima n’umutekano. Imwe mu bishobora gutera impanuka harimo isuri cyangwa inkangu ikunze kwibasira ikirombe.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *