Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwisubije ikuzo mu irushanwa ry’umunsi w’umurimo

DGIE iri mu zegukanye ibikombe byinshi

Ubwo hasozwaga irushanwa ry’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda [ARPST], ikipe y’umupira w’amaguru y’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka [DGIE], yegukanye igikombe mu cyiciro cy’ibigo bifite abakinnyi bakiri bato [Catégorie B].

Iri rushanwa, ryasojwe ku wa Gatanu, tariki ya 1 Gicurasi 2026, cyane ko wari n’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo.

DGIE yari muri Catégorie B, yegukanye igikombe cy’iri rushanwa nyuma yo gutera mpaga RBC FC y’ibitego 3-0 nyuma y’uko ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima yanze gukina.

Muri iki cyiciro, ikipe ya REG FC yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR] igitego 1-0.

Mu cyiciro cy’ibigo by’abakozi bakuze [Catégorie A], RAC itozwa na Museveni Robert, niyo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda CHUB ibitego 4-1.

Muri iki cyiciro, naho RBC FC yanze kujya gukinira umwanya wa gatatu maze iterwa mpaga y’ibitego 3-0 na Wasac.

Uretse ruhago, no mu mikino y’amaboko ibigo birakina yaba mu mukino wa Volleyball na Basketball.

Muri Volleyball mu cyiciro cya Catégorie A mu bagabo, RAC yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Minisiteri y’lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT) amaseti 3-0, mu gihe muri iki cyiciro, RRA yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda CHUB amaseti 3-1.

Muri Volleyball mu cyiciro cya Catégorie B mu bagabo, NISR niyo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Rwandair amaseti 3-2 mu gihe DGIE yegukanye umwanya wa gatatu muri iki cyiciro cyuma yo gutsinda Wasac amaseti 3-1.

Mu mukino wa Basketball ho mu cyiciro cya Catégorie A mu bagabo, RRA yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda RAC amanota 78-72 mu gihe RTDA yabaye iya gatatu muri iki cyiciro nyuma yo gutsinda Wasac amanota 73-64.

Muri Basketball mu cyiciro cya Catégorie B mu bagabo, NISR yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda DGIE amanota 95-86 mu gihe muri iki cyiciro, Minisiteri y’Ingabo [MOD] ari yo yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Rwandair amanota 73-70.

Mu cyiciro cy’abagore muri Catégorie B mu mukino wa Volleyball, RBC yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Wasac amaseti 3-0.

Muri Catégorie A mu bagore mu mukino wa Basketball, CHUB yambukanye igikombe nyuma yo gutsinda RBC amanota 72-47 mu gihe muri Catégorie B muri uyu mukino, RBC ari yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda CHUB amanota 78-10.

Uretse iyi mikino y’abantu benshi, hanahembwe abitwaye neza mu mikino y’abantu ku giti cyabo irimo Igisoro, Gusiganwa ku Maguru, kurushanwa Koga n’iyindi.

DGIE iri mu zegukanye ibikombe byinshi
Ibyishimo byari byinshi ku Buyobozi bwa DGIE
Akanyamuneza kari kenshi
Ubuyobozi bwashimiye abakinnyi ba DGIE
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, niwe watanze ibihembo ku bigo butwaye neza
RAC yegukanye igikombe muri Catégorie A
Ibyishimo byari byinshi mu Buyobozi bwa RAC
Babyinnye ikinimba karahava
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo n’Umuyobozi Mukuru wa RAC
Hanahembwe abitwaye neza Gusiganwa ku maguru
RAC yegukanye igikombe kirenze kimwe
Abegukanye ibikombe bari mu byishimo
Buri umwe witwaye neza yabihembewe
RAC yagize ibihe byiza muri iri rushanwa
Amakipe yagenewe ibihembo birimo n’imipira yo gukina
Umuyobozi Mukuru wa RAC ubwo yishimanaga n’abakinnyi ba RBC WVC begukanye igikombe
RBC WVC yegukanye igikombe muri Volleyball y’Abagabo
Catégorie A ibamo abakozi bakuze
ARPST yahembye buri kipe yitwaye neza
Abakozi bamwenyuraga nyuma yo kwitwara neza
ARPST yanahembye DGIE
Ikigo cya RAC cyashimiwe ko kitabiriye
RBC yashimiwe
Buri Kigo kitabiriye cyahembwe
ARPST yahembye Ibigo byitabiriye
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo [uri hagati] n’Umunyamabanga Uhoraho we ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa RAC, barebye uyu mukino
Umuyobozi Mukuru wa RAC
Yasazwe n’ibyishimo
Abafana ba RAC bari benshi
Byari ibyishimo ku bafana ba RAC
Imikino y’Abakozi imaze kuzamura urwego
Hasigaye harimo guhangana

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *