Ikibazo cy’Imiyoborere muri AS Kigali cyasubiye muri RGB

Nyuma y’uko hakomeje abayobozi ba AS Kigali bakomeje kugira ibyo badahurizaho n’abo basimbuye, iki kibazo cyongeye gusubizwa mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere [RGB].

Tariki ya 23 Ugushyingo 2025, ni bwo Rindiro Jean Chrysostome yatorewe kuyobora AS Kigali asimbuye Dr. Rubagumya Emmanuel wayiyoboraga by’agateganyo nyuma yo gusimbura Shema Ngoga Fabrice wagiye kuyobora FERWAFA.

Visi Perezida watowe muri iyi Komite iyobowe na Rindiro, ni Anne-Lise Alida Kankindi mu gihe Habanabakize Fabrice yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe.

Gusa aba bose batowe, abo basimbuye bavuze ko amatora yatorewemo Komite Nyobozi ya Rindiro atari yujuje amategeko yo guteranya abanyamuryango, bityo ko Komite ya Dr. Rubagumya ari yo igomba gukomeza kuyobora iyi kipe.

Nyuma y’aya makimbirane ashingiye ku Miyoborere, Dr. Rubagumya yajyanye iki kibazo mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere [RGB], ariko nabo bamugira inama yo kugana Komisiyo y’Amategeko mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA].

Aba bagiye kuganirira ikibazo cyabo muri iyi Komisiyo, ariko imyanzuro yavuyemo ntabwo yigeze itangazwa nyuma y’ibindi biganiro byahuje izi mpande zombi.

Ubuyobozi bwa Rindiro n’ubwa Dr. Rubagumya, bwemeranyije ko Komite yariho igumaho igategura Inteko Rusange ndetse ikanavugurura amategeko ubundi hakazakorwa amatora anyuze mu mucyo.

Ibi byatumye tariki ya 17 Ukuboza 2026, Dr. Rubagumya Emmanuel yandikira FERWAFA biciye ku Munyamabanga Mukuru wayo, asaba guhagarika ikibazo cyari cyazamuwe nawe ku wa 27 Ugushyingo 2025.

Muri iyi baruwa, uyu muyobozi yavuze ko ubuyobozi bwa AS Kigali buhagarariwe nawe na Rindiro Jean Chrysostome ndetse n’abagize Komite zombi, bicaranye bagasesengura ibibazo by’Imiyoborere n’amakimbirane, bakabifatira imyanzuro ihuriweho n’impande zombi.

Muri iyi baruwa, Dr. Rubagumya yavuze ko bemeranyije guhagarika ikirego yari yatanze muri iri Shyirahamwe no muri RGB.

Yakomeje avuga ko bemeranyije gutegura no gutumiza Inteko Rusange Isanzwe mu minsi 15, yagombaga kwigirwamo amategeko shingiro mashya ya AS Kigali nk’uko biteganywa n’itegeko rishya rya RGB rigenga Imiryango idaharanira inyungu.

Icyo gihe bemeranyije ko muri iyo nama hagombaga kuzuzwa imyanya nk’uko amategeko shingiro mashya abiteganya.

Uku kwandikira FERWAFA asaba ko yahagarika ikibazo cyari cyatanzwe ku Miyoborere ya AS Kigali, byatumye bamusubiza bamumenyesha ko kubaha imyanzuro yari yafashwe na Komisiyo y’Amategeko, bitakiri ngombwa kuko bagaragaje ko ikibazo cyakemutse.

Nyuma y’uko Komite iyobowe na Rindiro itubahirije ibyo yumvikanye n’iyo basimbuye, iyasimbuwe yongeye gusubiza ikibazo cyabo muri RGB ibasaba kugikemura.

Kugeza magingo aya, AS Kigali iyobowe na Rindiro wungirijwe na Kankindi ndetse aba nibo batekerereza iyi kipe bya buri munsi n’ubwo ibi bibazo bitarashyirwaho umucyo n’inzego bireba.

Dr. Rubagumya Emmanuel yasabye FERWAFA ko bahagarika ikibazo yari yatanze
FERWAFA yahise ibasubiza ko gusohora imyanzuro bitakiri ngombwa

UMUSEKE.RW

Share This Article