U Rwanda na Sénégal byasinyanye amasezerano

U Rwanda na Sénégal byasinyanye amasezerano

U Rwanda na Sénégal byasinyanye amasezerano agena ishyirwaho ry’urwego ruhuriweho rw’ubufatanye hagati y’Urwego rushinzwe guteza imbere Ishoramari muri Sénégal [APIX] n’Urwego rw’u Rwanda rw’Iterambere, RDB.

Ni amasezerano agamije  koroshya ishoramari, guteza imbere ubucuruzi n’imikoranire mu by’ubukungu ndetse no kungurana ubunararibonye hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano yashyiriweho umukono i Kigali, kuri uyu wa Gatatu, mu Nama y’Ubucuruzi n’Ishoramari yahuje intumwa z’u Rwanda na Sénégal.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rw’Iterambere (RDB), Juliana Kangeri, yavuze ko “ubufatanye bw’ubucuruzi bw’u Rwanda na Sénégal bumaze gushinga imizi by’umwihariko mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.”

Umubano w’u Rwanda na Sénégal ni umubano mwiza kandi ushingiye ku bufatanye mu by’ubukungu, dipolomasi, n’iterambere rihuriweho ry’umugabane wa Afurika.

Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo i Dakar mu mwaka wa 2011.

Ibihugu byombi bifitanye amasezerano menshi arimo ay’ubufatanye mu by’umuco (1975), ubutwererane rusange (2004), komisiyo ihoraho (2016), amasezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere (Bashyizeho umukono muri Nzeri 2025), ndetse n’ay’ubufatanye mu by’itangazamakuru.

Mu mpera za Kanama 2025, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Sénégal.

Ni mu gihe Mu Ukwakira 2025, Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yasuye u Rwanda aho bagiranye ibiganiro na Perezida Kagame bakanasinyira hamwe amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubuzima, na siporo.

Hari kandi umubano mwiza hagati y’inzego z’imitwe ya politiki nka FPR Inkotanyi n’ishyaka riri ku butegetsi muri Sénégal (PASTEF.)

UMUSEKE.RW

 

 

Share This Article