Ruboneka Bosco yabonye akazi muri Libya

Nyuma yo gutandukana na APR FC, Ruboneka Jean Bosco yasinyiye Al-Tahaddi Sporting Club Benghazi ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Libya.

Amakuru ava mu bashinzwe gushakira akazi yu mukinnyi, avuga ko yasinye amasezerano y’umwaka umwe, aho bivugwa ko azajya ahembwa ibihumbi umunani by’amadolari [arenga miliyoni 10 Frw] ku kwezi.

Ruboneka ukina hagati mu kibuga umwanya urenze umwe, yari amaze hafi amezi ane nta kipe afite nyuma yo gutandukana na APR FC yari amazemo imyaka itandatu. Ubwo yajyaga mu ikipe y’Ingabo, uyu mukinnyi w’imyaka 27 yari avuye muri AS Muhanga.

N’ubwo nta kazi yari afite, uyu mukinnyi yakoraga imyitozo muri Kigali FC ndetse agacishamo agakora iyo ku giti cye.

Si we Munyarwanda wa mbere ugiye gukina Shampiyona ya Libya kuko yanyuzemo abandi Banyarwanda nka Manzi Thierry, Bizimana Djihad, Mugisha Bonheur na Haruna Niyonzima.

Ruboneka Jean Bosco agiye gukina Shampiyona y’Icyiciro cya muri Libya

UMUSEKE.RW

Share This Article