Amasoko y’amakuru atandukanye aremeza abarwanyi ba AFC/M23 basubiranye agace ka Numbi, nubwo ku mugaragaro bitaremezwa.
Ku wa Kabiri ingabo za Congo, FARDC, n’abazifasha barimo ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR binjiye muri Numbi, agace kabarizwamo amabuye y’agaciro atandukanye muri Teritwari ya Kalehe, muri Kivu y’Amajyepfo, hatabayeho imirwano.
Abaturage bagaragaye babakira, bavuga ko “baruhutse AFC/M23”. Gusa ibyishimo byabo ntibyamaze kabiri, amakuru aremeza ko Numbi yaba yasubiye mu maboko ya AFC/M23 yari imaze hafi imyaka ibiri ifite aka gace.
Umwe mu bantu bari muri kariya gace yabwiye UMUSEKE mu gitondo ko AFC/M23 yari ifite igice kimwe, n’ingabo za Congo ziri mu kindi.
Imbuga ziri ku ruhande rwa Leta ya Congo nka Tazama DRC infos na bamwe mu banyamakuru bakurikiranira hafi ibibera muri Congo, kimwe n’imbuga zegamiye kuri AFC/M23 barahuriza ku kuba Numbi yasubiye mu maboko ya AFC/M23 kuri uyu wa Gatatu.
Umwe mu banyamakuru babogamiye kuri AFC/M23, avuga ko “Ubu Numbi igenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23. Ibikorwa biragenda bisubukurwa buhoro buhoro, kandi abaturage benshi bashimishijwe no kugaruka kw’ituze muri aka gace.”
Birasa n’ibivugwa n’undi munyamakuru ubogamiye kuri Leta ya Congo, ukurikirana ibibera mu burasirazuba bwa Congo, wagize ati “Dukurikije amakuru ava muri ako gace, uduce twa Lumbishi, Shanje, Kavumu na Numbi twongeye gufatwa n’ihuriro ry’inyeshyamba nyuma y’amasaha make itsinda rya Wazalendo rivuyemo.”
Urubuga Tazama DRC infos rwo ruvuga “Wazalendo bavuye mu duce twa Lumbishi, Shanje, umudugudu wa Kavumu hafi ya Numbi, n’agace k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ka Numbi, ndetse n’utundi duce dukikije aho.”
Kivu Morning Report na yo yemeza ko AFC/M23 yasubiranye Numbi.
Abaturage b’i Shanje batunguwe no gusanga amaduka n’inzu byose bigera kuri 60, byatwitswe bikavugwa ko byakozwe n’uruhande rw’ingabo za Leta ya Congo, FARDC, WAZALENDO na FDLR banakoze ibikorwa byo gusahura no kwiba inka.
Umwe mu mboni UMUSEKE ufite muri kariya gace, ku wa Kabiri yatubwiye ko AFC/M23 itavuye mu gace ka Numbi kubera ko yatsinzwe, ahubwo ngo yari ihafite umubare muto w’abarwanyi.
Kugeza ubu nta we uzi aho iyi mirwano mishya izagarukira, gusa ingabo za Congo n’abazifasha bakajije ibitero muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru by’umwihariko muri Teritwari ya Masisi, gusa nta gace gakomeye bambuye AFC/M23.
Abahuza muri iki kibazo cya Congo, bagenwe n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe bayobowe na Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, bageze mu Rwanda bavuye i Bujumbura, mbere yaho bari bahuye n’abayobozi ba AFC/M23 i Goma.
Kugeza ubu nta kigaragaza ko imirwano hagati ya FARDC, n’abayifasha na AFC/M23 yaba iri hafi guhagarara.
UMUSEKE.RW

