Ubwatsi buteye isoni – abatoza banenze ikibuga cya Stade Amahoro

Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Stephen Constantine n’uwa Mali, Anthony Silva, bavuze ko ikibuga cya Stade Amahoro kidakwiye kuba gikinirwaho umupira w’amaguru kubera ko kimeze nabi.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 17 Ugushyingo 2026, nyuma y’umukino Mali yatsindiyemo u Rwanda ibitego 2-0 mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027.

Uyu Mwongereza utoza Amavubi, yavuze ko iki kibuga kidafasha abakinnyi gukora ibyo bitoje, ndetse ko iyo aba ari we ugishinzwe kitaba kimeze nabi nk’uko kimeze ubu.

Ati “Kimeze nabi cyane. Biteye isoni. Iyo mba ari njye ushinzwe kwita ku kibuga, nticyari kuba kimeze gutya. Mujye kureba n’ikibuga cy’imyitozo kiri hanze. Ntimushobora gukinira umupira w’amaguru kuri ibi bibuga. Ntibishoboka.”

Uretse uyu mutoza w’Amavubi, n’uwa Mali, Anthony Da Silva, yavuze ko ikipe ye yagowe n’ikibuga ndetse ko cyatumye ikipe ye itisanzura mu guhererekanya umupira kandi ari byo izwiho.

Ati “Sinzi niba byaba ari ibintu byateguwe mu rwego rw’amayeri, ariko ikibuga cyari kimeze nabi ku buryo kitadufashaga gukina uko twifuza kuko ubusanzwe Mali ni ikipe ihererekanya neza.”

Si ubwa mbere hagaragajwe ko ikibuga cya Stade Amahoro kimeze nabi ariko amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko nyuma y’umukino wa Al-Hilal SC muri CAF Champions League n’uwa Rayon Sports na APR FC uzakinwa ku wa 21 Ugushyingo 2026, Stade Amahoro izahita ifungwa kugira ngo iki kibuga gihindurwe.

Ikibuga cya Stade Amahoro cyanenzwe n’umutoza w’Amavubi n’uwa Mali

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *