Bahati Makaca yatangije irushanwa ryo kurema umuhanzi utajegajega

Umuhanzi Bahati Makaca, wahoze mu itsinda rya Just Family, yatangije irushanwa rya Rwanda Next Super Star, rigamije kuvumbura impano nshya mu muziki nyarwanda no kuzifasha gutera imbere.

Iri rushanwa rizajya riba buri mwaka, ryateguwe na Bahati Makaca binyuze muri kompanyi ye Inside Rwanda.

Bahati, watangije iki gitekerezo akanagishyira mu bikorwa, yavuze ko Rwanda Next Super Star ari gahunda igamije kuvumbura, guteza imbere no gushyira ahagaragara impano nshya mu muziki nyarwanda.

Ati: “Ni gahunda igamije kuvumbura, guteza imbere no gushyira ahagaragara impano nshya mu muziki nyarwanda.”

Yakomeje avuga ko iri rushanwa rizaha urubuga abifitemo impano yo kuririmba, bakayigaragariza imbere y’abahanga mu muziki, abanyamakuru ndetse n’abakunzi b’umuziki.

Ati: “Iyi gahunda yashyizweho hagamijwe guha urubuga abantu bafite impano yo kuririmba kugira ngo babashe kuyigaragaza imbere y’abahanga mu muziki, abanyamakuru ndetse n’abakunzi b’umuziki.”

Bahati yavuze ko intego atari ukumenya gusa uzegukana umwanya wa mbere, ahubwo ari no gukurikirana abitabiriye irushanwa nyuma yaryo kugira ngo impano zabo zikomeze gutezwa imbere.

Ati: “Ntabwo tugamije kumenya ngo uwa mbere ni nde? Ahubwo ni ukureba ko twakoze amarushanwa hakabaho aba mbere benshi, tukamenya aho bagiye. Ntabwo ari ukuza ngo utware irushanwa uhite uburirwa irengero.”

Yavuze ko mu Rwanda hamaze kuba amarushanwa atandukanye agamije kuvumbura impano mu muziki, ariko ko yifuza ko Rwanda Next Super Star yo yazaba irerero ry’umuziki nyarwanda.

Ati: “Si irushanwa rya mbere ribaye mu muziki nyarwanda, ariko turashaka kureba niba Rwanda Next Super Star riba irerero (academy) ry’umuziki nyarwanda.”

Ku nshuro ya mbere, abantu 140 biyandikishije mu irushanwa.

Bahati yavuze ko igitekerezo cyo gutangiza Rwanda Next Super Star cyaje muri Nyakanga 2026, nyuma yaho abategura irushanwa bakicara bakagisesengura mbere yo kugishyira mu bikorwa.

Ati: “Ni igitekerezo cyaje muri Nyakanga 2026, ni bwo haje igitekerezo turicara, tukigaho neza maze binyuze kuri website ya Rwanda Next Super Star abantu 140 bariyandikisha.”

Ku wa 13 Kanama 2026 habaye ijonjora ry’ibanze, aho haje n’abatari bariyandikishije mbere. Hatoranyijwe abahanzi 50 bagombaga kwinjira mu irushanwa nyirizina.

Nyuma yaho, abo bahanzi basobanuriwe amategeko n’amabwiriza agenga irushanwa, banasabwa gusinya amasezerano.

Gusa, ntabwo bose bayasinye kuko bamwe bavuze ko batiteguye neza, bakazitabira irushanwa mu kindi gihe.

Bahati ati: “Ntabwo bose basinye, hari abatubwiye ngo biratugoye mureke tuzaze ubutaha. Abasinye amasezerano ni 45.”

Amatora y’abahanzi 45 yatangiye ku wa 2 Nzeri 2026, arangire ku wa 10 Ukwakira 2026. Amajwi y’abakunzi b’umuziki azagira uruhare rwa 40% mu kugena uzatsinda.

Ibindi bipimo bizakoreshwa ni ubushobozi bw’ijwi bufite 30%, uko umuhanzi yitwaye ku rubyiniro bingana ni 10%, guhanga udushya n’ikinyabupfura bifite 10%, ndetse no gusubiramo neza indirimbo bifite 10%.

Ku wa 11 Ukwakira 2026 hazatangira ibitaramo byo gushakamo abahanzi bafite impano kurusha abandi.

Hazaba ibitaramo bine, aho abahanzi bazajya banyura imbere y’akanama nkemurampaka kagizwe na Bahati Makaca, Tonzi, Izo Pro na Mico The Best.

Mu bitaramo bitatu bya mbere, buri gitaramo kizajya gisezerera abahanzi 10, mu gihe igitaramo cya kane kizasezerera batanu.

Abahanzi 10 bazaba basigaye bazajya mu mwiherero (boot camp), aho bazahabwa itsinda ry’abacuranzi rizabafasha kuririmba mu buryo bwa live mu bitaramo bine bizakurikiraho.

Muri iki cyiciro, bitandukanye n’ibitaramo by’ijonjora aho buri muhanzi yaririmbaga indirimbo imwe, buri wese azajya aririmba indirimbo ebyiri.

Igitaramo cya mbere kizasezerera abahanzi batatu, icya kabiri gisezerere abandi batatu, naho icya gatatu gisezerere babiri.

Abo babiri bazasigara bazongera kuririmba mu kindi gitaramo, hatoranywemo umwe uzahita ahurira n’undi wari wasigaye muri babiri, bakajya mu gitaramo cya nyuma.

Igitaramo cya nyuma cya Rwanda Next Super Star giteganyijwe ku wa 13 Ukuboza 2026.

Uzegukana umwanya wa mbere azahembwa miliyoni 4 Frw, ndetse ahabwe n’amasezerano yo kureberwa inyungu n’ikompanyi imwe izatangazwa.

Uwa kabiri azahembwa miliyoni 2 Frw, mu gihe uzaba ku mwanya wa gatatu azahabwa miliyoni 1 Frw.

Nzinzi wa Nzigiye ufite ubumuga bwo kutabona yavuze ko afite icyizere kwegukana irushanwa
Sam Ntagungira umwe mu bahungu 31 bahatanye muri iri rushanwa yizeye ko iri rushanwa ryizamushyira ku itara
Dazina umwe mu bakobwa 8 bahatanye muri iri rushanwa yizeye kuryegukana

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *