Umusizi Kibasumba Confiance yinjiye mu bwanditsi bw’ibitabo

Umusizi Kibasumba Confiance

Umusizi Kibasumba Confiance yatangaje ko yinjiye mu bwanditsi bw’ibitabo ndetse agiye kumurika ku mugaragaro igitabo cye cya mbere yanditse yise “Behind Her Silence”, kizaba kivuga ku bubabare urubyiruko rucamo mu ibanga.

Iki gitabo cy’amapaji 153 kizamurikwa ku wa 8 Kamena 2026 muri Eza Hoteli.

Kibasumba Confiance avuga ko muri iki gitabo avugamo inkuru y’umukobwa witwa Isimbi agarahaza mu ishusho urubyiruko rwinshi runyuramo iba irimo ubuzima bukomeye kandi bugoye ariko abantu bagaceceka.

Ati “Inyuma yo kumwenyura, kwambara neza, indamutso zubashywe n’ibiganiro bisanzwe.
Akenshi haba hari intambara zitavugwa, Isi itazigera ibona.”

Uyu usanzwe ari umusizi avuga ko hari urubyiruko ruba mu bwoba rutabasha gusobanura, ububabare rutabasha kuvuga ku mugaragaro n’imitwaro y’amarangamutima iremereye kurusha uko abaruri hafi babitekereza.

Asobanura ko binyuze mu nkuru ya Isimbi, yifuza kugaragaza ko guceceka buri gihe atari amahoro, rimwe na rimwe guceceka ari ubwoba no kwihisha.

Ati “Iyi nkuru yanditswe atari ugushimisha abasomyi gusa. Ni ukwibutsa abantu kwita ku buzima bw’amarangamutima y’abandi cyane cyane urubyiruko, umwana cyangwa umwangavu ashobora gukomeza guseka, kwiga, kubaha amategeko no kugaragara nk’ufite ubuzima busanzwe nyamara imbere arimo kubabara cyane.”

Kibasukba avuga ko abazasoma iki gitabo bazakuramo inyigisho zirimo ko ububabare butajya buhora busenya abantu ahubwo hari igihe bubahindura bukabigisha gutegura ejo hazaza.

Igitabo Kibasumba agiye kumurika ku mugaragaro
Kibasumba arashishikariza abiganjemobl urubyiruko kuzasoma igitabo cye

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *