Nyabyenda yagurishije amabuye y’agaciro karenga miliyari 3.2Frw nta ruhushya

Nyabyenda uvugwa mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe, ariko we arabihakana

Muhanga: Umukozi w’umushoramari Nyabyenda Emmanuel, yatanze ubuhamya bw’uko ko bibye Leta amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram afite agaciro karenga miliyali eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB nyuma yo gufunga Baziruwiha Ephrem wayoboraga imwe muri site za Nyabyenda Emmanuel ukekwaho gukoresha kompanyi yitwa Rugendabari Mining mu gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya mu Karere ka Muhanga, mu murenge wa Rugendabari, kuva taliki ya 01 Kanama 2024 kugeza taliki ya 13 Kanama, 2026 yatanze amakuru atandukanye y’uburyo bakoraga.

RIB yamufatiye ahazwi nka Site ya Temba iri mu Mudugudu wa Twabumbogo, wo mu murenge wa Rugendabari, mu karere ka Muhanga, inahasanga abakozi bari mu kazi ndetse na toni enye z’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram n’ibitabo bitandukanye.

Hakurikijwe uko ibiciro bya wolfram bihagaze ku isoko uyu munsi, ndetse n’ibipimo by’ubwiza bw’ayo mabuye yo kuri site ya Temba abazi ibyo biciro bahamya ko toni enye za Wolfram zigurishwa amadorari ibihumbi Magana ane na miro ine (440,000USD) angana n’amafaranga y’ u Rwanda miliyoni magana atandatu na mirongo ine n’icyenda (Frw 649, 000, 000).

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko uyu Baziruwiha Ephrem mu ibazwa rye muri RIB, yahamije ko kuri site ayobora ya Temba, Nyabyenda Emmanuel ahabona umusaruro wa Wolfram uri hagati ya Kg 2000 na Kg 2,500 buri kwezi.

Ibi bisobanuye ko mu gihe cy’amezi 24 kuva muri Kanama 2024 kugeza muri Kanama 2026 yahabonye umusaruro wa wolfram uri hagati ya Kg 48,000 na Kg 60,000.

Ayo makuru kandi ahamya ko hakurikijwe uko ibiciro bya Wolfram bizwi nka Price per MTU (Metric Tone Unit) byagiye bihindagurika ku isoko mu mpera z’umwaka wa 2024, 2025 no muri Kanama 2026, hakiyongeraho n’ubwiza bwa wolfram icukurwa muri biriya bice, buri ku kigero cya 55%, Toni 48 zahacukuwe zigurishwa amadorari y’amerika miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana abiri na mirongo icyenda n’icyenda ($2,299,000), uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda angana na miliyari eshatu na miliyoni magana atatu na mirongo icyenda n’imwe (Frw 3,391,000,000).

Turebye uko iyo wolfram Nyabyenda ashinjwa gucukura nta ruhushya ibiciro byayo byagiye bihindagurika buri mwaka, niba yaracukuraga amabuye y’agaciro ari hagati ya Toni- ebyiri n’ebyiri n’igice buri kwezi bisobanuye ko kuva mu kwezi kwa 8 kugeza mu kwezi kwa 12 muri 2024 yacukuye amabuye ari hagati ya toni 10 na toni 12.5.

Hakurikijwe uko ibiciro byayo byari bihagaze mu mpera ya 2024, Toni 10 gusa zagurishwaga amadorari ibihumbi ijana na mirongo itandatu na bitanu (165,000 USD) nk’uko bamwe mu bacuruza amabuye y’agaciro babibwiye UMUSEKE.

Hashingiwe ku buhamya bw’umukozi wa Nyabyenda ufunze, mu mezi 12 y’umwaka wa 2025 buvuga ko yacukuye amabuye y’agaciro ari hagati ya Toni 24 na Toni 30, hagendewe ku biciro by’amabuye yo muri ubu bwoko bwa Wolfram by’icyo gihe, toni 24 zagurishwaga amadorari ibihumbi magana atanu mirongo icyenda na bine ($594,000).

Hanyuma kuva muri Mutarama kugeza mu Kanama 2026 yacukuye wolfram iri hagati ya Toni 14 na Toni 17.5.

Ubwo buhamya kandi bugaragaza ko ibiciro bya Wolfram byatumbagiye mu buryo budasanzwe, kuko uyu munsi toni 14 ziri kugurishwa amadorari miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu na mirongo ine ($1,540,000).

Ayo madorari yose yagurishijwe ayo mabuye y’agaciro muri 2024, 2025 kugeza muri 2026, igiteranyo cyayo  kingana n’amadorari miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana abiri na mirongo icyenda n’icyenda (2,299,000USD) uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda angana na miliyari eshatu na miliyoni magana atatu mirongo icyenda n’imwe (3,391,000,000Frw)

Amakuru UMUSEKE  ufitiye gihamya ni uko  RIB yahamagaje Nyabyenda Emmanuel inshuro ebyeri ngo asobanure ibyo akekwaho, ndetse imwoherereza inyandiko ihamagara izwi nka Convocation yanga kwitaba.

Ayo makuru akomeza avuga ko umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) mu Karere ka Muhanga yagiye gutanga ubuhamya kuri RIB yemeza ko Rugendabari Mining Company iyoborwa na Nyabyenda nta ruhushya ifite bityo ayo mabuye y’agaciro yayajyanaga ku isoko mu buryo bwa magendu.

Nubwo bimeze bityo ariko, ubwo UMUSEKE uheruka kuvugana na Nyabyenda, yahakanye ko akora ubucukuzi bunyuranije n’amategeko.

Uhagarariye ibirombe by’umushoramari Nyabyenda Emmanuel arafunzwe

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Share This Article